Abakinnyi ba APR bahawe impanuro z’ibukuru mbere yo guhura na mukeba

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwasuye abakinnyi bubaha ubutumwa bukakaye burimo kubasaba gutsinda mukeba.

Abakinnyi ba APR FC basabwe gutsinda umukeba bakamushyira ku gitutu

Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore, basanze abakinnyi mu mwiherero babagenera ubutumwa.

Chairman w’iyi kipe y’Ingabo, yabasabye ko bakwiye gutsinda umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Ati “Duherukana i Rubavu dutsinda Rutsiro. Iyo ntsinzi inakomeze kuri uyu wa Gatandatu, dutsinde Rayon Sport twisubize uriya mwanya wacu kandi murabishoboye, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon bari kuri Stade ubwo twahuraga na Rutsiro babonye ko ikipe ikomeye kuko baje kureba uko mukina.”

Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Gatandatu mubereke ko nta gahunda yo gusubira inyuma ihari mubatsinda. Mbifurije amahirwe ku mukino w’uyu munsi.”

Mu ijambo rye Maj Gen Eric Murokore yababwiye ko  ibyishimo babahaye batsinda Rutsiro byakomereza no kuri Rayon Sport.

Ati “Twari twahuye mbere  yo gukina na Rutsiro ibyo twabasabye mwarabikoze, inama abatoza babahaye na zo mwarazikurikije tubizeyeho n’indi ntsinzi kuri uyu wa Gatandatu. Mubatsinde mubashyire ku gitutu kuko murabarusha cyane nta mwanya wo gusubira inyuma, tugane imbere kuko muri kandi ingabo duhora tujya imbere.”

Ikipe ya APR FC niramuka itsinze umukino w’uyu munsi, irahita igira amanota 27 hasigaremo ikinyuranyo cy’atatu hagati ya yo na Rayon Sports.

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yongeye kubibutsa ko gutsinda mukeba babishoboye
Maj Gen Eric Murokore yahaye ubutumwa abakinnyi ba APR FC
APR FC yaganirijwe Mbere yo guhura na Rayon Sports

UMUSEKE.RW

- Advertisement -