Abantu Batanu bakomerekeye mu mpanuka  y’imodoka i Kigali

Mu Murenge wa Remera  mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, habereye impanuka y’imodoka, abantu batanu barakomereka.

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yagonze ibinyabiziga n’abantu hakomereka Batanu

Amakuru avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga iRemera mu Giporoso yerekeza Sonatube Ropoint  muri Kicukiro, yacitse feri ubwo yari igeze mu Kagari ka Rukiri ya I mu Murenge wa Remera, hafi y’ahari kaminuza ya UTB,  igonga  ibinyabiziga  n’abagenzi, barakomereka cyane.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe  umutekano wo mu muhanda,SSP Irere Rene,yatangaje ko muri iyo mpanuka nta muntu wahise uhasiga  ubuzima  cyakora abakomeretse  bakorewe ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati”Muri izo modoka cyangwa muri izo moto yagendaga igonga,hari abakomeretse batanu.Batatu bajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali CHUK,umwe ajyanywa ku Bitaro bya Nyarugenge,undi ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe.”

SSP Irere yavuze ko bikekwa ko iyi Fuso yari ivuye gupakurura umuzigo bityo akagira inama abashoferi ko baba bakwiye kuyijyana mu igaraje.

Yakomeje ati”Nubwo bwose nta muzigo yari ifite ariko birumvikana ko ishobora kuba yari ivuye gupakurura.Buriya iyo imodoka imaze guoakurura yakagombye guhita ijya mu igaraje kugira ngo bamenye niba aho yaturutse uko yari imeze niba ariko ikimeze kugira ngo nibamara no gupakira undi muzigo bazasubireyo neza.”
Hashize igihe mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hagaragara impanuka zitandukanye ndetse zikaba zatwara n’ubuzima bw’abantu
.”

Abasenateri baherutse gusaba ko uhagarariye guverinoma yazasobanura mu magambo ingamba zihari mu guhangana n’impanuka zikomeje kugaragara.

Abagize Sena muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahnga, Ubutwererane,Umutekano   muri raporo yayo  bakoze ,igaragaza ko impanuka zo mu mihanda  zavuye  4,160 mu 2020  zigera  8,639 mu  2021. Ni mu gihe  muri uyu mwaka wa 2022 zimaze kugera 8,660.

 Muri izi mpanuka  raporo igaragaza ko zatwaye ubuzima bw’abantu benshi  nk’aho mu 2020 abagera 687 bapfuye, mu 2021 ni 655 naho mu mwaka wa 2022 ni 629.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW