Abanyarwanda barasabwa kureka gukururana mu nkiko bakagana ubuhuza

Abanyarwanda basabwe gukemura amakimbirane hagati yabo mu mahoro ndetse bakunga umuryango biciye mu nzira y’ubuhuza, aho guta amafaranga n’igihe biruka mu nkiko.

Gukemura amakimbirane mu mahoro byagaragajwe nk’inzira yo kunga umuryango nyarwanda

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Ukuboza 2022, ubwo Umuryango HAGURUKA wagaragazaga ibyakozwe mu gihe cy’umwaka bari bamaze bigisha abanyarwanda gahunda yo gusakaza amahoro no kwimakaza gukemura amakimbirane biciye mu buhuza ADR (Alternative Dispute Resolution).

Ni mu gihe ku wa 8 Nzeri 2022, Inama y’Abaminisitiri yatoye Politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko, aho abafitanye amakimbirane bazajya bahuzwa bakumvikana batiriwe bajya mu nkiko. Ibintu byitezweho kugabanya ubucucike muri za gereza, ubwinshi bw’imanza ndetse umwanya abantu bata biruka mu Nkiko ukagabanuka.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabere, Nabahire Anastase yagaragaje ko abanyarwanda bagifite imyumvire yo gusiragira mu nkiko no kwirata ko batsinze abantu mu manza nyamara biteza ibihombo.

Ati “Umunyarwanda aho ari hose yibuke anarebe inyungu akura mu ijabo ridafite ishingiro, hari utanga ibya mirenge akishimira gutsinda atari nawe ukwiye gutsinda ahubwo kugira ngo asuzugure uwabikoreye, aniyemere ku byo akoze.

Icyo umuntu yamubwira nuko nta kintu cya kigabo aba yubatse, cyane cyane iyo uburana urwa ndanze, iyo wambuye umuntu ibyari ibye, umutsindishije ikinyoma kandi yari afite ukuri nta mahoro uba umwubakiye ndetse nawe ntayo uba wiyubakiye.”

Nabahire Anastase yakomeje avuga ko bazakorana n’inzego zose zirimo imiryango itari iya leta, amadini n’inzego bwite za leta mu gukangurira abanyarwanda ko badakwiye guhora basiragira mu Nkiko.

Yagize ati “Abanyarwanda bakangukire inyungu zo gucyemura amakimbirane badakururanye mu nkiko, ntabwo tuvuga ngo nibiba ngombwa abantu ntibazaburane, ariko uregera inkiko atanga igarama, atakaza amatike ajya kuburana, yitabaza abavoka, usanga ababuranyi harimo uburana urwa ndanze bakananirana kandi bari basanzwe bafitanye imibanire myiza.”

Akomeza agira ati “Akenshi ibyemezo inkiko zifata hari utsinda n’utsindwa, n’uwaburanye yigiza nkana usanga asomerwa urubanza agatahana umunya. Ibyemezo biva mu nkiko ntabwo bifasha abantu kongera kubana neza, mu gihe ubuhuza bwongera kubaka umuryango, inshuti zigakomeza kubana neza kandi abantu umwanya bata bikubanga mu nkiko bakawukoresha mu bikorwa bifite akamaro.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umuryango HAGURUKA, Me Munyankindi Monique avuga ko mu gihe cy’umwaka bamaze bakurikirana gahunda yo gufasha abantu gukemura amakimbira binyuze mu buhuza n’ubwumvikane, basanze hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha abanyarwanda gukemura ibibazo biciye mu bw’umvikane.

Ati “Ibibazo biri mu muryango nyarwanda bikwiye gukemurwa hakoreshejwe inzira y’amahoro hadakoreshejwe inkiko, ziriya nzira zindi zituma habaho imisenyukire y’umuryango nyarwanda, ababigiyemo bata igihe, baracyena, aho kwinjiza amafaranga bakayatakaza bajya mu nkiko. Iyo bacyemuye ibibazo mu nzira y’amahoro amafaranga arazigamwa, bakabasha kubaho ndetse bagatera imbere.”

Visi Prezida w’Itorero Presbyterian mu Rwanda, Julie Kandema yavuze ko nk’abanyamadini basanzwe bafasha abanyarwanda kwiyunga no kwicyemurira amakimbirane, aherako asaba ko bajya bafashwa mu bushobozi no mu mahugurwa.

Yagize ati “Mujye muza muduhe ku bumenyi mufite, mu biganiro mudutumire tuvuge mumenye ibyo dukora bidatwawe mu kigare kimwe. Icyo nakongeraho nihaboneka ubushobozi bwo guhuza abantu, nka HAGURUKA usanga ifite abafatanyabikorwa, mujye mwibuka abanyamadini, mwabyivugiye ko duhamagara bakaza ndetse baranadukunda ariko mwebwe iyo byanze gukunda mwitabaza polisi ikaza ikabajyana, twe rero ubushobozi mujye mubumanura buze mu matorero kandi tubijeje ubufatanye.”

Mukansoro Odette, Umuyobozi w’Umuryango DiDe (Dignité en Détention Rwanda) yashimangiye ko ubuhuza mu gukemura amakimbirane bucyeneye ubufatanye bwa buri umwe, abantu bakareka guhagarara ku muco wo gutsimbarara ku makosa, amadini agafasha abantu guhinduka no kubana mu mahoro, aho kuzuza za gereza.

Iyi mbanziriza mushinga kuri gahunda yo gukemura amakimbirane mu mahoro ikaba yari imaze umwaka, aho yageragerejwe mu turere 10, bikozwe n’umuryango HAGURUKA ku bufatanye n’indi miryango icyenda irimo Transparency Rwanda, RWAMREC, TUBIBE Amahoro na Rwanda Women Network.

Mu turere 10 hahuguwe abantu 1,588 ku buryo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, iyi gahunda hakaba hari intego yo kuyikomereza no mu turere dusigaye.

Nabahire Anastase, yasabye abantu gukemura amakimbirane biciye mu buhuza
Bideri Clemence, Uhagarariye Norwegian People’s Aid mu Rwanda yari yitabiriye ibiganiro nk’umufatanyabikorwa
Ibi biganiro byari bitabiriwe n’imiryango itari iya leta n’abahagarariye amadini

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW