Abanyeshuri bahawe umwihariko mu gitaramo cyo kumurika album ya Vestine& Dorcas

Abanyeshuri bashaka kwitabira igitaramo cyo kumurika album “Nahawe Ijambo” ya Vestine & Dorcas bagabanyirijwe ibiciro ugereranyije n’abandi bazacyitabira.

Mu kiganiro n’itangazamakuru basobanura uko igitaramo cyo kumurika iyi album kizagenda

Ni igitaramo kizaba kuwa 24 Ukuboza 2022 kizaririmbwamo n’abahanzi batandukanye barimo Dorcas& Vestine, umuramyi Prosper Nkomezi na Gisubizo Ministries.

Muri iki gitaramo hifashishijwe kandi Apostle Mignone na Aline Gahongayire nk’abazakiyobora.

Amatike ni 5000 Frw ku banyeshuri, 10,000 Frw mu myanya isanzwe, 15, 000 muri VIP, 25000 muri VVIP n’ibihumbi 150, 000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Umuyobozi w’ikigo MIE, Irene Murindahabi usanzwe ureberera inyungu z’aba bahanzi mu kiganiro n’itangazamakuru kuri Uyu wa 20 Ukuboza 2022 yavuze ko abanyeshuri bahawe umwihariko muri iki gitaramo ‘kubera ko bazaba bari mu biruhuko by’amashuri kandi nabo bagomba kwishima nk’abandi’.

Avuga ko bashaka kwerekana ko ushobora kuba umunyeshuri kandi ugakora umurimo w’Imana neza by’umwihariko binyuze mu buhanzi bw’indirimbo.

Ati ” Ntabwo baba ari abanyeshuri ngo babuze Noheli bagenzi babo, bazi uko umunyeshuri abaho n’uko abura amafaranga.”

Avuga ko abanyeshuri bitwaje ikarita ibaranga bashyiriweho umwihariko aho bazagura tike zibinjiza mu gitaramo ku munsi nyirizina ku bihumbi bitanu y’u Rwanda.

Abagize itsinda rya Vestine & Dorcas bavuga ko iyi album bayikoze mu bihe bigoye ariko Imana ikabashoboza.

- Advertisement -

Kamikazi Dorcas yagize ati  “Iyi album ni amateka kuri twe, gukora turi abanyeshuri bakiri bato ukiga akabifatanya no gukora indirimbo ni ikintu kigoye cyane ariko Imana igenda idufasha cyane.”

Yakomeje agira ati “Iyi Album tuzayivugaho cyane mu gitaramo, abantu baguze imiziki yacu tuzababwira ibyo twacago tuyikora batigeze bamenya.”

Ishimwe Vestine avuga ko muri iki gitaramo abanyeshuri bahawe umwihariko udasanzwe Vestineko hari n’impano babateguriye.

Ati “Amatike yabo bazayagurira ku muryango aho azayigura 5000Frw k’ufite ikarita y’ishuri, hari n’ikindi twabateguriye ku bazazinduka bakahagera saa kumi z’umugoroba.”

Bavuga ko hari igihe cyo kwiga n’igihe cyo gukora indirimbo kandi buri kimwe bagiha umwanya, nta kibangamira ikindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru bavuze ko kuza bambaye umwambaro w’ikigo cya ES-TH Gasogi bigaho ari ubutumwa bashatse kugenera ababyeyi.

Dorcas ati “Kuza twambaye umwenda w’ishuri twashatse kwereka ababyeyi n’abandi ko gukora umuziki uri n’umunyeshuri bishoboka.”

Basaba abanyarwanda by’umwihariko abanyeshuri kuzitabira ku bwinshi iki gitaramo kuko kizaba kirimo amavuta.

Murindahabi Irene avuga ko guhitamo gukorana n’aba banyempano atagendeye ku idini cyangwa Itorero ko barajwe ishinga no gukora ibihangano bihembura imitima y’abanyarwanda n’abemera.

Indirimbo ziri kuri iyi Album zisanzwe ziririmbwa, ariko harimo 3 zitazwi zizaririmbirwa aho, kuri uwo munsi bazamurikaho Album yabo. Iyi Album izaba yitwa Nahawe Ijambo, kuko yitiriwe imwe mu ndirimbo 9 zizaba ziyiriho.

Murindahabi Irene mu kiganiro n’abanyamakuru

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW