Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Akari ku mutima w’Abanyarwanda 26 batahutse bavuye muri Mozambique

Yanditswe na: NKURUNZIZA Jean Baptiste
2022/12/30 12:31 AM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Abanyarwanda 26 batahutse bavuye mu buhungiro mu gihugu cya Mozambique baravuga ko bari babayeho mu buzima butoroshye bw’ubuhunzi, bagashima ubuyobozi bw’u Rwanda bwabafashije kugaruka mu rwababyaye.

Abanyarwanda 26 batahutse bavuye muri Mozambique

Nk’uko tubikesha Minisiteri y’ubutabazi MINEMA, aba banyarwanda 26 bagizwe nimiryango 14 bageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022 bavuye mu buhungiro mu gihugu cya Mozambique.

Bigirimana Gabriel w’imyaka 59 ukomoka mu Karere ka Ngororero avuga ko yagiye muri Mozambique umugore we amubuza, ariko yagerayo muramu we wari wamuhamagaye amwizeza kumufasha akazi k’ubucuruzi yaje kumutenguha kugeza ubwo akora ikiyedo.

Ati “Nagiyeyo ari muramu wanjye umpamagaye ambwira ngo nze mufashe akazi k’ubucuruzi, tugezeyo ndakora amezi atarenze arindwi nza kurwara, nari nagiye umugore wanjye atabishaka, abonye ndwaye yashyizeho bene wabo, aho nkiriye muramu wanjye akambwira ngo azanshakira icyo nkora. Naje kujya mbaza abafundi akazi, nkajya guhereza sima, baje kundangira akazi za Zembeto nkajya nkora mu kabari, mbaho gutyo ariko mbonye bimeze nabi njya kwiyandikisha muri UNHCR, tujya no kuri ambasade baradusinyira baraducyura.”

Kwamamaza

Umuhoza Monique ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ibitunze abanyarwanda muri Mozambique higanjemo ubucuruzi, gusa ngo iyo hari ugize ikibazo agana ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu agafashwa ibintu bituma babayo nta gihunga.

Yagize ati “Mozambique abanyarwanda ni ugutungwa n’ubucuruzi, dufashwe neza ntakibazo iyo ugize ikibazo hari ambasade ujyayo ukakivuga ikagicyemura, hari UNCHR, hari ibiro bya UNAR abo bose urabegera bakagufasha mu byo wifuza ko bagufashamo.”

Abakiri mu bihugu by’amahanga bibukijwe mu Rwanda amarembo afunguye ngo baze mu byabo

Bigirimana Gabriel ashimangira ko abanyarwanda bari muri Mozambique bafashwe neza kuko babayo nta gihunga nyuma y’uko ambasade y’u Rwanda ifunguwe muri iki gihugu, ndetse ikaba ikorana na Polisi ya Mozambique.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Allain Mukuralinda avuga ko aba banyarwanda bafashwa gutaha ku bufatanye n’inzego za Mozambique n’imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR.

Ati “Ni ubufatanye bw’inzego zitandukanye, birumvikana mbere na mbere hagati y’u Rwanda na Mozambique, hari ambasade nayo ibifitemo uruhare, ndetse tutanibagiwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, abo bose ni inzego zikorana kugirango abanyarwanda bari hanze babashe gutahuka cyangwa se babe mu bihugu barimo mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Allain Mukuralinda yongera kwibutsa abanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga ko bakwiye gutaha bagatanya n’abandi kubaka urwababaye aho kwitwa impunzi, cyangwa se bagasaba kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe, avuga ko amarembo afunguye kubashaka gutaha.

Yagize ati “Ni ukubabwira ko amarembo afunguye, bashobora kugaruka mu rwababyaye tugafatanya mu gukomeza kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere, nk’uko wabikomojeho ko sitati y’ubuhunzi yavanyweho nibura bagasaba kuba muri ibyo bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Hari n’abashobora gusaba ubwenegihugu babishatse, bakahaba batagenda bihishahisha nk’abadafite ibyangombwa kuko akenshi ushobora guhura na polisi ikakuriza ikakujyana iwanyu. Mu magambo make amarembo arafunguye batahe mu rwababyaye cyangwa se babeho mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Mozambique ni kimwe mu bihugu bibamo abanyarwanda benshi bakomeje gutahuka, aho 17 batangiye gutaha kuva tariki ya 5 Mata 2022, abandi 33 batahuka muri Kanama uyu mwaka.

Mu 2017 nibwo u Rwanda rwakuyeho ubuhunzi ku banyarwanda aho bari hose ku Isi, ni nyuma yuko bigaragayeko nta mpamvu n’imwe ituma hari umunyarwanda ubaho nk’imunzi, kuva icyo gihe ababishaka bagiye bafashwa gutaha mu Rwanda no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Kuva mu ntangiro za 2022 hamaze gutahuka abanyarwanda basaga ibihumbi 2,251 baturutse hirya no hino ku Isi, ni mugihe abasaga miliyoni eshatu n’igice aribo bamaze gutahuka kuva mu mwaka w’ 1994.

Abanyarwanda batashye ni imiryango 14

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Perezida Kagame yageneye ingabo z’igihugu ubutumwa busoza umwaka 

Inkuru ikurikira

Nyiramandwa wari inshuti na Perezida Kagame yitabye Imana

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Nyiramandwa wari  inshuti na Perezida Kagame yitabye Imana

Nyiramandwa wari inshuti na Perezida Kagame yitabye Imana

Ibitekerezo 2

  1. Patos says:
    shize

    Njye numva gutaha ari uburenganzira bwabo nibyo ariko bagumte no hanze haramutse ariho hari ubuzima bwiza ntacyo byaba bitwaye bapfa kuba badafite ingengabitekerezo mbese bagahoza u Rwanda ku mutima

  2. Edouard says:
    shize

    Nonese ko nzi neza ko urwanda rutekanye imyaka myinshi kuvuga ngo impunzi zatahutse ubu kdi munkuru ivugako bagiye gushaka akazi,ubucuruzi nibindi….ubwo bimeze bite?mushake indi nyito urwagasabo turatekanye nta mpunzi dufite.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010