Amajyepfo: Abikorera bihaye umukoro wo kuvugurura imurikagurisha

Ubwo hatangizwaga imurikagurisha ryo mu Ntara y’Amajyepfo ryabereye mu Karere ka Muhanga,  Perezida w’Ihuriro ry’abikorera  muri iyo Ntara Dr Kubumwe Célestin yabwiye Itangazamakuru ko mu imurikagurisha ry’umwaka utaha wa 2023  batazongera  kuvanga ibicuruzwa bihaboneka.
Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo Dr Kubumwe Célestin avuga ko bagiye gusimburanya ibyo bamurika biboneka muri iyi Ntara.
Umuhango wo gutangiza imurikagurisha ry’Intara y’Amajyepfo wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24/Ukuboza/2022.

Perezida wa PSF muri iyi Ntara Dr Kubumwe Cèlestin n’abandi bayobozi babanje gutambagizwa berekwa ibirimo mu mahema, abikorera baje kumurika.

Dr Kubumwe avuga ko  bazajya batandukanya ibijyanye n’ubuhinzi n’ibirebana n’ubukorikori cyangwa iby’ikoranabuhanga kuko bivuna abaguzi babishaka.

Ati “Ibyo twamuritse ibyinshi bikorerwa mu Ntara yacu y’Amajyepfo niyo mpamvu twifuza ko umwaka utaha wa 2023  noneho tuzabitandukanya buri bicuruzwa bikazajya bimurikwa ukwabyo bitavanzwe n’ibyo bidahuje ubwoko.”

Dr Kubumwe yavuze ko hari umusaruro wera mu Majyepfo ukwiriye kumurikwa ukwawo, mu rindi murikagurisha hakagaragazwa ibikomoka mu buhinzi birimo imitobe na Divayi.

Mu imurikagurisha rikurkira hakagaragazwa iby’ubukorikori, abakora inkweto, abateranya, imodoka za moto ndetse n’amagare bose bakamenyekana.

Mukandayisenga Antoinette umwe mu bitabiriye imurikagurisha, avuga ko ari amahirwe bongeye kubona, kuko hashize imyaka 2 imurikagurisha rihuza abantu benshi ritaba kubera icyorezo cya COVID 19.

Ati “Kuba noneho bihuriranye n’iminsi mikuru bidushimishije cyakora abafite amafaranga ni bakeya kuko imyaka imwe yishwe n’izuba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari uhagarariye Guverineri muri uyu muhango  Busabizwa Parfait avuga ko hari bimwe mu bikorerwa muri iyi Ntara y’Amajyepfo abaguzi batazi.

- Advertisement -

Busabizwa yavuze ko hari abakora amavuta yo guteka akomoka mu bimera byo mu bwoko bw’ibihwagari bamwe birengagiza bakagura aturutse hanze.

Yagize ati “Tubanze tumenyekanisha ibikorerwa mu Ntara yacu, abantu nibamara kubimenya bazajya babisanga n’aho bikorerwa.”

Yasabye abaguzi ko bajya  bitabira Imurikagurisha nk’iri kuko ibyo ibiciro biba byagabanutse ugereranije n’ibyo bahaha mu maduka.

Abikorera barenga 100 nibo bazanye ibicuruzwa byabo muri iri murikagurisha, mu gihe Uturere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo twaje kugaragaza serivisi n’ibyiza nyaburanga bitubonekamo.

Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait hamwe n’Abayobozi b’Uturere 8 two muri iyi Ntara
Bimwe mu bikorerwa mu Karere ka Muhanga baje kumurika
Umubare w’abitabiriye imurikagurishwa si munini ugereranyije nuko byabaga bimeze mu bihe byashize

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW