Arenga miliyoni 20 yavuye mu nama ya Rayon Sports

Mu nama yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports yahuje abavuga rikumvikana, hakusanyijwe amafaranga yo kugura abakinnyi arenga miliyoni 20 Frws.

Inama y’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports yakusanyije arenga miliyoni 20 Frws

Ni inama yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, ibera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nama yari iyobowe na perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle na bamwe bandi mu bagize Komite Nyobozi y’iyi kipe.

Abayitabiriye barimo Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyi kipe, Muhirwa Prosper, Hadji Kanyabugabo Muhamed n’abandi.

Yari igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byatumye iyi kipe isoza imikino ibanza ya shampiyona, iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 28.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko hahise hakusanywa amafaranga angana na miyoni 25 Frws zirimo icumi zatanzwe na Munyakazi Sadate.

Aya mafaranga yose ari gukusanywa, arimo agomba kuvamo ayo kongeramo abakinnyi bakenewe n’andi yo gukemura ibibazo by’amikoro bihari.

Mu gushaka imbaraga zizayifasha mu mikino yo kwishyura, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yahedeye kuri Hértier Nzinga-Luvumbu waherukaga gukinira iyi kipe.

Uyu munye-Congo, nta kipe yari afite nyuma yo kuva muri shampiyona yo muri Angola.

- Advertisement -
Hértier Nzinga-Luvumbu yagarutse i Kigali

UMUSEKE.RW