AS Kigali yafashe umwanya wa Mbere, umupira iwunagira abakeba

Ibifashijwemo na rutahizamu, Félix Koné, AS Kigali yatsinze Gorilla FC bituma ifata wa Mbere mu gihe itegereje ibizava mu mukino w’abakeba.

Félix Koné yatumus AS Kigali ifata umwanya wa Mbere

Ni umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya AS Kigali yari yagaruye kapiteni wa yo, Haruna Niyonzima ariko ntiyari ifite Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga.

Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye amakipe yombi acungana, uretse AS Kigali yanyuzagamo igasatira ibicishije kwa Hussein Shaban.

Mu gice cya Kabiri, umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André, yahise akora impinduka akuramo Dusingizimana Gilbert, Nyarugabo Moïse na Djuma Laurence, basimburwa na Tuyisenge Jacques, Félix Koné na Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya.

Izi mpinduka zatumye ikipe y’Abanyamujyi ihita ikinisha ba rutahizamu batatu barimo Jacques, Tchabalala na Félix Koné.

Ikipe ya Gorilla FC n’ubwo itabonye amahirwe, ariko mu gice cya kabiri yagerageje kugera ku izamu biciye kuri Camara na Simeon basangaga Bishira na Kwitonda Ally bahagaze neza.

Casa yongeye gukora impinduka za Bishira Latif wavuye mu kibuga agize ikibazo, agasimburwa na Saturo Edward.

Byaje gusaba AS Kigali iminota itanu y’inyongera, maze Félix Koné abonera iyi kipe igitego ku mupira yari ahawe na Hussein Shaban.

- Advertisement -

Byahise bituma iyi kipe ifata umwanya wa Mbere n’amanota 30.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje Marine FC yanganyije na Sunrise FC ku bitego 2-2.

Indi mikino iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza:

▪︎Rayon Sports vs APR (15h, Stade ya Kigali)

▪︎ Mukura VS vs Police FC

▪︎ Espoir FC vs Étincelles FC (15h, Stade ya Rusizi)

▪︎Rwamagana City vs Kiyovu Sports

▪︎ Musanze FC vs Bugesera FC (15h, Stade Ubworoherane)

▪︎ Rutsiro FC va Gasogi United

Rashid Kalisa ni umwe mu bafashe AS Kigali mu bakina hagati
Haruna Niyonzima yari yagarutse
Nyarugabo Moïse wa AS Kigali yahushije igitego cyari cyabazwe
Djuma Laurence afasha cyane AS Kigali mu bakina hagati

UMUSEKE.RW