AS Kigali yatije umukinnyi muri Police FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali, bubicishije ku mbuga nkoranyamabaga z’ikipe, bwatangaje ko bwamaze gutiza Kayitaba Jean Bosco mu ikipe ya Police FC.

AS Kigali yemeje ko yatije Kayitaba Jean Bosco muri Police FC

Uyu mukinnyi bitewe no kutabona umwanya uhagije, ubuyobozi nyuma yo kubyemeranyaho na nyiri ubwite ndetse n’abatoza, hafashwe icyemezo cyo kumutiza mu ikipe y’abashinzwe umutekano.

Kayitaba yatijwe igihe kingana n’amezi atandatu nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Bati “Umukinnyi wacu Bosco Kayitaba, yatijwe muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu.”

Kayitaba utarabonye umwanya uhagije wo gukina muri AS Kigali, yayigezemo avuye muri Gasogi United mu 2019, azana na Ndekwe Félix  batanzweho miliyoni 17 Frws bombi.

Ni umusore wajyaga agira uruhare mu bitego ikipe itsinda

UMUSEKE.RW