Biravugwa: Nishimwe Blaise ashobora gusanga papa we muri Kiyovu

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise aravugwa mu ikipe ya Kiyovu Sports itozwa n’umubyeyi we, Mateso Jean de Dieu.

Nishimwe Blaise ashobora gusanga umubyeyi we muri Kiyovu Sports

Muri Mutarama wa 2023, amakipe yose afite imyanya kandi abyifuza, azaba yemerewe kongeramo abandi bakinnyi bazayafasha.

Imwe mu makipe izajya ku isoko ry’igura n’igurisha, ni Kiyovu Sports nk’uko na Mateso Jean de Dieu aherutse kubyemerera itangazamakuru.

Umwe mu bakinnyi batangiye kuvugwa muri iyi kipe, ni Nishimwe Blaise ukinira Rayon Sports, cyane ko uyu mukinnyi amaze iminsi atanishimiye kudahabwa umwanya uhagije muri iyi kipe.

Uwahaye amakuru UMUSEKE, yavuze ko hashobora kuba harimo ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi n’ikipe mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Abavuga ibi kandi, babihuza no kuba abakinnyi Kiyovu Sports ifite bakina hagati barimo Bigirimana Abedi na mugenzi we, Nshimirimana Ismaël Pichou, bashobora kutazayongerera amasezerano.

Ariko kandi bakanabihuza no kuba Mateso ubyara Blaise, afite ijambo ryumvikana n’ubwo atari we ufata icyemezo cya nyuma.

UMUSEKE wifuje kubaza ubuyobozi bwa Kiyovu Sports niba hari icyo bwaba buzi kuri aya makuru, ariko Perezida wa yo, Mvukiyehe Juvénal ntiyabasha kwitaba telefoni ye igendanwa.

Uyu musore ufite impano yo gukina umupira w’amaguru, aherutse no kwifuzwa na APR FC mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 ariko ikipe ye yanga kumugurisha.

- Advertisement -

Blaise yaje muri Rayon Sports avuye muri Marines FC, na yo yari yagiyemo avuye mu Intare FC. Ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano.

Blaise ntakibona umwanya uhagije wo gukina muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW