Edith wabaye Myugariro w’Amavubi y’abagore yapfuye

Uwahoze ari myugariro wo hagati mu ikipe y’Igihugu y’abagore no muri AS Kigali, Umulisa Edith yitabye Imana nyuma yo kutamenya uburwayi bwe.

Umulisa Edith yitabye Imana

Iyi nkuru y’incamugonyo yamenyakanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza.

Amakuru avuga ko Umulisa wari umutoza muri Freedom WFC de Gakenke, yazize uburwayi butamenyekanye ndetse bamwe bavuga ko yari amaze igihe arwaye.

Mu minsi ishize, Umulisa yakoreye Licence C CAF, ndetse yari mu batoza b’abagore baherutse guhugurwa n’abatoza bari bavuye muri Arsenal yo mu Bwongereza.

Yari amaze igihe arwaye ariko uburwayi bwe ntabwo bwamenyakanye, ariko bamwe mu bamuzi neza bakavuga ko ashobora kuba yari arwaye kanseri y’ibere yanatumye bamuca ibere mbere y’uko atangira gukina CECAFA ya 2018 yabereye mu Rwanda.

Asize abana babiri. Yakiniye amakipe arimo APR WFC, Scandinavia WFC y’i Rubavu yanabereye umutoza wongerera abakinnyi imbaraga na AS Kigali WFC yamumenyekanishije.
UMUSEKE.RW