Ferwafa yibukije amabwiriza 11 agenga umutekano kuri Stade

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryibukije amakipe akina mu cyiciro cya Mbere amabwiriza agenga umutekano kuri za Stade.

Abafana babujijwe kuzongera kwatsa ibishashi muri stade

Amakipe akina mu cyiciro cya Mbere yose yandikiwe ibaruwa ku wa 14 Ukuboza 2022, yibutswa amabwiriza 11 agenga umutekano kuri Stade.

Muri iyi baruwa, Ferwafa yamenyesheje inzego zose bireba zirimo na Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda.

Imbarutso yo kongera kwibutswa aya mabwiriza, yaturutse kuri bimwe bimaze iminsi bikorwa na bamwe mu bafana b’amakipe batayubahiriza.

Ferwafa iti “Dushingiye kuri raporo zatanzwe n’abagenzuzi b’imikino mu birebana n’umutekano ku bibuga biberaho amarushanwa ategurwa na Ferwafa.”

“Dushingiye ku ngingo ya 17 y’amabwiriza agenga amarushanwa muri FERWAFA ndetse n’amabwiriza ya CAF na FIFA ajyanye n’imicungire y’umutekano ku bibuga.”

“Bimaze kugaragara ko hari ibintu bimwe na bimwe bitubahirizwa mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutekano ku bibuga.”

“Tubandikiye tugira ngo tubibutse ko ibi bikurikira bitemewe ku bibuga bikinirwaho amarushanwa ategurwa na Ferwafa mu rwego rw’Umutekano:

  • Kwinjiza kuri Stade ibikoresho bishobora gukomeretsanya
  • Gutereka Frigo mu bafana cyangwa gucuriza ibinyobwa biri mu macupa y’ibirahure bimeneka imbere y’abafana.
  • Gushyira icyokezo no kotsa Brochettes muri Stade imbere.
  • Gutanga ibiribwa biriho ibishobora gukomeretsanya [Imishito].
  • Kwinjiza thermos cyangwa ibiribwa aho abakinnyi bambarira, bitazanywe n’ikipe.
  • Gutanga inzoga ku bana bari mu nsi y’imyaka 18.
  • Guturikiriza ibishashi bitanga umuriro mu bafana [Artificial Fireworks, pyrotechnics].
  • Kwinjiza umwana uri munsi y’imyaka icumi atari kumwe n’umubyeyi cyangwa undi muntu mukuru.
  • Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade bigaragara ko yasinze cyangwa yanyoye ibiyobyabwenge.
  • Ntibyemewe ko hari umufana usuzugura inzego z’umutekano cyangwa wibasira abayobozi b’umukino kuko ibi bihanwa n’amategeko haba ay’inzego za Leta ndetse n’agenga amarushanwa, by’umwihariko, Amategeko Ngengamyitwarire Agenga Ferwafa agena ko amakipe aryozwa imyitwarire idahwitse y’abafana.
  • Abemerewe gucuruzwa ibinyobwa [bya Bralirwa] bagomba gucururiza ahabugenewe birinda gutanga. amacupa mu bafana, bakoresha ibikombe byabugenewe (plastic cans) kandi bafite ibyuma bikingira aho bakorera.

Icyitonderwa:

- Advertisement -
  1. Amakipe arasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza yavuzwe haruguru no gushyiraho uburyo abashinzwe umutekano mu makipe bakorana n’inzego z’umutekano ku bibuga mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutekano ku bibuga, ibi bishinzwe Security Officer w’ikipe.
    2. Aho bizagaragara ko aya mabwiriza atubahirijwe, ikipe yakiriye umukino, izafatirwa ibyemezo n’inzego zibifitiye ububasha.

Muhire Henry Brulard
Umunyamabanga Mukuru wa FEDERATION RWANDAISE DE FOOTBALL ASSOCIATION

Bimenyeshejwe:

Komite Nyobozi ya FERWAFA
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

Ibi biriyongera ku kuba Ferwafa yarihanangirije abafana b’amakipe, bamaze iminsi baturikiriza ibishashi kuri Stade kandi bitemewe n’amabwiriza agenga umutekano kuri Stade.

Abafana ba Rayon Sports bajya batsa ibyabujijwe na Ferwafa

UMUSEKE.RW