Gatsibo: Imyaka ibaye itatu amapoto ashinzwe, bategereje amashanyarazi baraheba

Abaturage batuye akagari ka Kabeza, mu murenge wa Kabarore muri Gatsibo, bamaze imyaka irenga itatu iwaho hashinzwe amapoto, ariko bategereje amashanyarazi baraheba.

Imyaka ibaye itatu amapoto ashinze badacanirwa

Mu 2019 nibwo kompanyi y’Abataliyani ya “Absolute Energy” yashinze amapoto mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsbo, igiye guha abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, gusa uyu mushinga waje guhagarara, ibintu byakomeje kudindiza abaturage bari bizeye kuwubyaza umusaruro mu iterambere ryabo.

Bamwe mu baturage bavuze ko kuba batagira umuriro bituma hari bimwe mu bikorwa byabo bidindira, harimo nko kuba abacuruzi bataha kare. Bagasaba ko bakurwa mu gihirahiro ku bijyanye n’igihe ayo mashanyarazi azabagereraho.

Nyirangendahimana Dative, ni umucuruzi mu isantere ya Gatoki, Akagari ka Kabeza muri uyu Murenge wa Kabarore, avuga ko kuba batacana bituma afunga kare kandi yakabaye akomeza ubucuruzi akiteza imbere.

Ati “Ingaruka duhura nazo mu gucuruza nuko dutaha hakiri kare kubera gucuruza nta muriro kandi tuba twaje gushakisha, urumva ko ducyeneye umuriro. Aya mapoto twaherutse bayashinga, twarategereje umuriro turawubura, kandi bahora batwizeza ko tugomba kuzabona umuriro.”

Ibi bishimangirwa na Bizimungu Donat nawe utuye mu Mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Kabeza, uvuga ko kuba badafite amashanyarazi batabasha kwiteza imbere, ndetse bakaba mu mwijima, agasaba ko bakwiye gucanirwa nk’abandi.

Yagize ati “Muri uyu mudugudu wa Gatoki mpamaze imyaka irenga 20,  ikibazo cy’amazi n’amashyanyarazi tukimaranye imyaka myinshi, amazi yo atangiye kuza gake gake. Kuba tudafite amashanyarazi usanga duhendwa n’amabuye yo gucana mu matoroshi, amatelefone ntitubasha kuyakoresha kuko tutabona aho tuyacaginga, mu rugo ntihaba habona. Icyifuzo cyacu nuko baduha amashanyarazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard  avuga ko muri aka gace byagaragajwe ko hagomba kuzanwa umuriro w’amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari, ari na yo mpamvu abatuye muri aka kagari amapoto yashinzwe ntibacane, ndetse iyi kompanyi y’Abataliyani ikaba yarashinze amapoto itarahabwa uburenganzira.

Ati “Hari ibice byagaragajwe ko bigomba gushyirwamo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibindi bishyirwamo akomoka ku muyoboro mugari, icyo twemeranyije nabo nuko amapoto yamaze gushingwa azagumamo, REG izabasubize amafaranga, inabafashe aho iriya mirasire bayimurira, kugirango abaturage bagenewe gucana aturuka ku mirasire y’izuba bayahabwe.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Mbere iyi kompanyi yari yahawe uburenganzira bwo gushyira ibi bikorwa ahitwa Rutenderi ndetse bafite n’ibarurwa ibibemerera, hano baza kubihashyira batarabona ibaruwa ariko kuko bumvaga ntakibazo nta muriro uhari barabihashyira, niyo mpamvu leta yemeye kubasubiza amafaranga ku mapoto n’insinga bahashyize ndetse bagafashwa kwimura ibindi bitazacyenerwa.”

Meya Gasana Richard amara impungenge aba baturage kuko REG igiye kubagezaho umuriro w’amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari, ku buryo ibikorwa byo kuwuzana bitangira muri Mutarama 2023.

Yagize ati “Hano twemeranyije ko guhera mu Kwezi kwa mbere REG itangira kuhazana amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari, abaturage baha barashaka amashanyarazi kandi igisubizo turakibonye, abari batangiye gukora ishoramari, imirasire irimurwa ijyanwe ahandi nabo bakomeze ibikorwa byabo.”

Ibikorwa byo kuzana amashanyarazi afatiye ku myoboro mugari muri aka Kagari ka Kabeza birateganywa ko bizafata igihe cy’ Ukwezi kumwe, kuko amapoto ashinze igisigaye ari ugushyiraho insinga z’amashanyarazi, ibintu biha icyizere abaturage cyo gucana vuba.

Gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imyaka irindwi NST-1 ivuga ko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bagerwaho ijana ku ijana n’amazi meza n’amashanyarazi.

Muri aka Karere ka Gatsibo kugeza ubu, ibikorwaremezo by’amashanyarazi bigeze kuri 62.5%, harimo ingo zigera ku 37,900 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ziri kuri 32,6%, naho imiryango igera ku 34,910 ingana na 29.9% yahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW