Gen Muhoozi yavuze ko atakwigereranya na Gen Kabarebe

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni  akaba ari n’umujyana we wihariye,Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yavuze imyato umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame,Gen James Kabarebe, avuga uburyo ari umusirikare w’icyitegererezo kuri we.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko James Kabarere ari umusirikare mwiza  ndetse ko akomeye kumurusha.

Yagize ati “Hari umujenerali ukomeye cyane kundusha mu buzima .Izina rye ni Jenerali  James Kabarebe.Ni umusirikare mwiza kundusha.Ariko ubu turi inshuti.Ntitujya tuganira ibyo guhangana.Abategetsi bacu  baharanira amahoro”

Jenerali James Kabarebe ni umwe mu bahoze mu ngabo za Uganda ndetse afasha iki gihugu kukibohora.

Uyu mujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame , yigeze gutangariza Taarifa ko nubwo yagize uruhare mu kubohora Uganda, yari afite intego yo kuza mu Rwanda.

Yagize ati: “N’ubwo nagize uruhare mu ngabo za NRA tubohora Uganda, ariko sinigeze numva ko ari Uganda mfitemo imizi. Ntabwo umuhamagaro wanjye wari NRA. Icyakora nagombaga kuyijyamo kugira ngo nitegure uko nzagaruka iwacu mu Rwanda. Ikifuzo cyo kuhagaruka cyakomezaga kumpata.”

Avuga ko mu mutima we buri gihe yumvaga ko yahamagariwe kuzakorera u Rwanda ari ingabo yarwo aho kuba ingabo y’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Icyakora kubera ko kugira ngo bigerweho byasabaga kugira aho ahera, byabaye ngombwa ko aba mu ngabo za NRA kugira ngo zimutoze ariko nanone yunguke ubunararibonye bwo kuzaharanira kubohora no kuba mu gihugu cye

- Advertisement -

Uganda ifitanye amateka akomeye n’u Rwanda cyane ko Abanyarwanda babaye impunzi muri icyo gihugu, baza kurwana mu ntambara zahiritse ubutegetsi bwa Idi Amin na Milton Obote.

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Kagame yavuzwe imyato na,umuhungu wa Museveni  Gen Kainerugaba

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW