Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbiye rwa Gicumbi, ku wa 07 Ukuboza 2022, bwagejeje imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 13 akanamwanduza imitezi.
Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko icyo cyaha yagikoze muri Kanama 2022.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye ubwo yatangiraga umwana avuye guhaha, akamukurura akamujyana mu gashyamba akamusambanya.
Byamenyekanye ubwo umwana yakinaga n’abandi bana akaza gucikwa akababwira ko yarongoye umuntu mukuru, abana nabo bagera mu rugo bakabivuga ababyeyi bakihutira kumujyana kwa muganga bagasanga koko yarahohotewe ndetse yarananduye imitezi, nibwo uwakoze icyaha yahise afatwa n’inzego zibishinzwe.
Mu iburana rye, uyu mugore yemera icyaha aregwa ariko akavuga ko atari azi ko arwaye imitezi agashinja umwana ko ariwe wamusabye ko basambana.
Ubushinjacyaha ducyesha iyi nkuru buvuga ko ukwiregura kw’uriya mugore avuga ko umwana ariwe wamusabye ko bakora imibonano mpuzabitsina “Usanga ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko”.
Icyaha nikimuhama, azahanishwa Ingingo 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa08/11/2019 ivuga ko iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW