Hagaragaye ibisa n’amarozi ku mukino wa Gorilla na Rayon

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino w’ikirarane cya shampiyona wahuje ikipe ya Gorilla FC na Rayon Sports, hagaragaye ibisa n’amarozi byanenzwe n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Ibisa n’amarozi ku mukino wahuje Gorilla na Rayon [Ifoto: Ntare Julius]
Mbere y’uyu mukino Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti yatsinzwe neza na Onana, mu rwambariro rw’amakipe hagabanje kuberamo ibikorwa by’umwijima.

Abari bashinzwe gucunga umutekano w’urwambariro rwa Rayon Sports uzwi ku izina rya Rafiki, yavuze ko yabonye umutoza mukuru wa Gorilla FC, Gatera Moussa yaje kuhamena amazi kandi atabyemerewe kuko atari mu rwambiriro rw’ikipe abereye umutoza.

Uyu mutoza akimara kuhamena ayo mazi, habayemo gushyamirana hagati ye na Rafiki ndetse bifata indi ntera kugera aho bimenywe na benshi.

Uretse ibyo byabaye mbere y’umukino, no mu gihe hajyaga guterwa penaliti ya Rayon Sports, abatoza ba Gorilla FC bahamagaye umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bagira ibyo bamubwira bitamenyekanye.

Nyuma yo kugira ibyo bavugana, uyu mukinnyi wa Gorilla FC yahise ajya gukuraho umupira Rayon Sports yari igiye gutera, abakinnyi b’indi kipe na bo banga indi mipira yahabwaga, birangira penaliti itewe ndetse ininjizwa neza mu izamu rya Gorilla FC.

Nyuma y’umukino, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko ibyabaye ari bidakwiye ndetse ari n’umwanda kandi abatoza bagenzi be bakwiye gukora kinyamwuga.

Umutoza wungirije muri Gorilla FC, Kalisa François, yavuze ko ibyo byose ntabyo yabonye icyari kimuraje inshinga ari ugushaka uko we na bagenzi be babona intsinzi.

Ikipe ya Gorilla FC, izasura Marine FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.

- Advertisement -

Gatera Moussa utoza Gorilla FC afite akazi gakomeye ku mukino ikipe ye izasura Marine FC [Ifoto: Ntare Julius]
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo yanenze ibyabaye mbere y’umukino [Ifoto: Ntare Julius]
UMUSEKE.RW