Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022, iNairobi, hari kubera ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.Byahuje leta Congo n’imitwe yitwaje intwaro.Umutwe wa M23 nturi muri ibyo bigniro.
Ni ibiganiro byari byatangijwe ku mugaragaro kuwa 28 Ugushyingo 2022 na Perezida w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa EAC muri iki gihe, Evariste Ndayishimiye, ari mu bakuru b’ibihugu bari i Nairobi hamwe na William Ruto, Perezida wa Kenya ndetse n’Umuhuza muri ibi biganiro uhagarariye EAC, Uhuru Kenyatta.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia na we yabyitabiriye imbonankubone.
Perezida Kagame, Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDCongo, bitabiriye ibi biganiro bifashishije ikoranabuhanga.Ariko ntibyahise bitangira kuko hari abagarariye iyo mitwe bari bataraboneka.
Amakuru avuga ko byitabiriwe n’abarenga 200 barimo imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, sosiyete sivile ndetse n’abagore.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’inama y’abakuru by’Akarere,yabereye muri Angola, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda, Dr Vincent Biruta.
Muri iyo nama bafashe ibyemezo bitandukanye birimo guhagarika imirwano, by’umwihariko ku mutwe wa M23 ukareka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC no ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye, za MONUSCO, kandi bikubahirizwa kuva ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, 2022.
Mu byemezo byafashwe harimo kandi ko umutwe wa M23 uva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.
Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo, yasobanuye ko ukudatumirwa kwa M23 ari yo ibiri inyuma kuko yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.
- Advertisement -
Yagize ati “Hariho ibyemezo byinshi byafashwe mu nama ya nyuma yabereye iLuanda,byavugaga ko M23 yagombaga guhagarika intambara.Icya kabiri ni uko uwo mutwe wagombaga gusubira mu birindiro byateganyijwe n’abayoboye igisirikare mu karere k’Iburasirazuba bwa Afurika.Ntidushobora kuvuga ko uwo mutwe uzaza muri ibi biganiro cyeretse igihe M23 yashyira mu bikorwa ibyemezo bya Luanda.”
Bimwe mu by’ingenzi biri kwiga mu biganiro hagati ya leta ya Congo n’inyeshyamba harimo ibijyanye no kureba uburyo iyo mitwe yashyira intwaro hasi,nyuma harebwe uburyo abafunzwe barekurwa cyangwa bagahabwa imbabazi, uburyo bazakwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe, ari naho hazarebwa niba hari abashobora kujya mu gisirikare.
Intumwa ya Perezida Tshisekedi muri ibi biganiro,Serge Kibangu, we yavuze ko ubutabera bugomba gukurikizwa kabone nubwo abarwanyi bakwemera kurambika intwaro hasi.
Yagize ati “Hagomba kubaho ubutabera nyuma y’intambara kuko hari ibitazarangizwa na za leta zonyine.Ni ugutekereza uburyo hashyirwaho inzego zo gushaka ukuri no gusubiza mu buzima busanzwe .Kuko nko ku bantu batakoze ibyaha bihambaye, ni ukubafasha gusubira mu buzima busanzwe bikozwe na leta cyangwa amashyirahamwe atandukanye.Ariko ku bakoze ibyaha bikomeye cyane abo nta gushidikanya, bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.”
Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko ibiganiro by’amahoro byahuje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje yitwaje intwaro ,bitazatanga umusaruro mu gihe cyose itaratumirwa, ibigereranya nk’ikinamico barimo.
Hitezwe ko nyuma y’ibiganiro by’iNairobi n’imitwe y’inyeshyamba izaba yarinangiye kurambika hasi intwaro izarwanywa n’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’akarere.
IVOMO:BBC
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW