Amakuru mashya avugwa muri Rayon Sports

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian uzwi nka Mbaya, ahamya ko iyi kipe ikiri mu ntego zayo ndetse ko gutsindwa na APR FC bidakwiye kuba byacitse.

Abakunzi ba Rayon Sports bibukijwe ko gutsindwa na APR FC nta byacitse yabaye

Ibi yabivuze nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona. Ibi byatumye haza igitutu kuri Haringingo utoza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yibukije abakunzi ba Rayon Sports ko gutsindwa na mukeba nta byacitse ihari kuko ikipe ikiri umukandida w’igikombe cya shampiyona.

Ati “Imikino yose ni amanota atatu. Intego ni igikombe. Turacyari abakandida natwe. Ni imikino y’agapingane kandi natwe tuba twifuza kuzitsinda. Ariko intego ya mbere ni ugutwara igikombe, iya kabiri ni ukuzitsinda. Nibaza ko iya mbere tukiyiriho, iya kabiri kandi haracyari imikino yo kwishyura.”

N’ubwo uyu mutoza avuga ibi ariko, hari ibyavuzwe ko yaba yibukijwe ko atari kwitwara neza kandi mu gihe byakomeza gutya byatuma ikipe itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.

 

Andi makuru avugwa muri Rayon Sports

Andi makuru aturuka mu baba hafi cyane ya Rayon Sports, avuga ko Haringingo yasabwe gutsinda umukino wa Gasogi United wo ku munsi wa 15 wa shampiyona, atawutsinda bikaba byamuviramo gutakaza akazi.

Ikindi cyazanye akantu gasa n’umwuka mubi nyuma yo gutsindwa na APR FC ni ukuba ngo Haringingo Francis yasabwe kudakinisha Nishimwe Blaise ndetse babyumvikanyeho, ariko bikarangira amukinishije bitunguranye, ndetse ikipe igatsindwa igitego ku ikosa ryamuturutseho.

- Advertisement -

Kuri ibyo ariko umutoza avuga ko nta byacitse ihari, ndetse ko kwegukana igikombe bigishoboka ahubwo bisaba gusenyera umugozi umwe, kandi abafana bakibuka ko ubu ari bwo ikipe ibakeneye kurusha ikindi gihe.

Amakuru aturuka imbere muri Rayon Sports, avuga ko izongeramo abakinnyi batatu barimo Umwarabu, ngo ashobora kuba Yusseif Rharb cyangwa undi. Abakinnyi iyi kipe ikeneye bigenjemo abakina mu busatirizi.

Gusa uko izinjiza abakinnyi uko bazaba bangana kose, izarekura abatarayihaye umusaruro yabifuzagaho.

Rayon Sports ubwo yatsindwaga na mukeba, APR FC, byatumye ihita itakaza umwanya wa mbere kuko AS Kigali ari yo yahise iwufata n’amanota 30 mu gihe Rayon ya kabiri ifite amanota 28.

Haringingo na Rwaka ntabwo bimeze neza

UMUSEKE.RW