Huye: Abagabo batatu bafatiwe mu cyuho babaga inka bibye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abagabo batatu bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru bari mu kigero cy’imyaka 35, bakurikiranyweho kwiba inka y’umuturage bakayibagira mu wundi Murenge..

Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Huye

Amakuru avuga ko  bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022, bafatiwe mu Murenge wa Mukura wo mu Karere ka Huye ubwo bari bamaze kubaga iryo tungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle yabwiye UMUSEKE ko abaturage batanze amakuru kuri ubwo bujura, maze abakekwa bahita batabwa muri yombi.

Yagize ati ”Bayibye muri Ngera ariko bayibagira mu Murenge wa Mukura ari naho bafatiwe. Inka barayizana kuko bari bafite aho bari bayijyanye, bafatwa rero nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage.”

Gitifu Ngabo yakomeje ati ”Na ba nyiri inka baraje babona ko ari iyabo, twafatanyije n’inzego z’Ubugenzacyaha RIB, ziraza zirabakurikirana.“

Uyu muyobozi yashimiye abaturage batanze amakuru ariko abagira  inama yo kutirara bakaba maso.

Yagize ati ”Nubwo icyaha kitabereye mu Murenge wacu, ariko abaturage batanze amakuru ndetse n’abagize uruhare muri iki cyaha barafatwa. Ni ugushimimira abaturage, imikoranire myiza.”

Yavuze ko abaturage batagomba kwirara muri rusange. Ati “Twese tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano wacu n’imitungo yacu.”

Abakekwaho kwiba iri tungo bakaba bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacuaha rukorera mu Murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru ari naho bakomoka.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW