Ibizamini byo gukorera impushya z’ibinyabiziga ntibizongera gutinda – Polisi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibizamini byo gukorera impushya z'ibinyabiziga ngo ntibizongera gutinda (Photo Internet)

Polisi y’Igihugu ivuga ko abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri ubu bitazongera kujya bibasaba gutegereza igihe kirekire, kugira ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro, ndetse n’impushya za burundu.

Ibizamini byo gukorera impushya z’ibinyabiziga ngo ntibizongera gutinda (Photo Internet)

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bibaye nyuma yo gufungura ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini byo gukorera impushya hirya no hino mu gihugu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro Abapolisi boherejwe gukorera mu bigo byashyiriweho gukoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Polisi ivuga ko ibi bigo bifunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi zayo no kuzegereza abaturarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagize ati: “Kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse, n’urwa burundu, kuri ubu byamaze gufungurwa, ibigo bigera kuri 16 byashyizwe hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo koroshya no gutuma iyi serivisi izakira abantu benshi biyandikisha.”

Yakomeje avuga ko Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo bishya, ahazajya hatangirwa ibizamini byose byaba iby’uruhushya rwa burundu, n’urw’agateganyo kuri mudasobwa no ku mpapuro, kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

Polisi ivuga ko uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya, rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu anyuze ku Irembo azahitamo aho abona hamworoheye, cyangwa ikigo kimuri hafi.

Uburyo buhoraho bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bwafunguwe ku wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza, 2022.

Biteganyijwe ko aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki ya 12 Ukuboza, 2022.

- Advertisement -

Mu kwezi gushize, Polisi yafunguye ibigo 18 bizajya bikoresherezwamo ibizamini hifashishijwe mudasobwa, mu Turere dutandukanye bikora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu.

Kwiyandikisha no kwishyura bikorerwa kuri murandasi, unyuze ku rubuga rw’Irembo.

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW