Imbamutima za Mateso na Mugenzi nyuma yo gutsinda Police

Umutoza mukuru w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu na rutahizamu w’iyi kipe, Mugenzi Bienvenu bahamya ko intsinzi bakuye kuri Police FC igarura umwuka mwiza mu rwambariro rw’ikipe kandi ari iyo kwiyunga n’abafana.

Kiyovu Sports yabonye intsinzi yo kwiyunga n’abakunzi bayo

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye intsinzi yakuye kuri Police FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu, Erisa Ssekisambu mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona.

Ni intsinzi yabonetse nyuma y’imikino ibiri yaherukaga, iyi kipe yo ku Mumena nta n’inota ibona kuko yatsinzwe na Gasogi United 3-1, na AS Kigali ibitego 4-2.

Nyuma yo kubona aya manota atatu, Mateso Jean de Dieu wasigaranye inshingano zo gutoza iyi kipe mu buryo bw’agateganyo, yavuze ko ari amanota atatu y’ingenzi cyane ariko nanone ari ikimenyetso cy’uko mu rwambariro harimo umwuka mwiza.

Ati “Abakinnyi nari nabasabye kuduha aya manota atatu, kandi ndabashimira ko babigezeho. Mbere y’umukino nabibukije ko abakunzi ba Kiyovu banyotewe n’intsinzi, ni iby’agaciro kuba tubonye intsinzi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kubona iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’umwuka uri mu rwambariro rw’ikipe. Yanongeyeho ko ari intsinzi yo kwiyunga n’abafana ba Kiyovu Sports.

Mateso yakomeje avuga ko kubana n’abakinnyi bisaba kubafata neza, bakaganirizwa neza kugira ngo babashe gutanga umusaruro mwiza ikipe iba ibifuzaho.

Rutahizamu w’iyi kipe, Mugenzi Bienvenu yunze mu ry’umutoza we, avuga ko kubona amanota atatu imbere ya Police FC bisobanuye byinshi kuri iyi kipe ariko yongera kwibutsa abakunzi b’iyi kipe ko badakwiye gucika intege.

Ati “Wari umukino twari twafashe nk’uwanyuma. Twari twavuze ko tugomba gutsinda tukiyunga n’abafana. Abakunzi ba Kiyovu ntibakadusige kuko kuza kwa bo bidutera imbaraga. Ntibakadute ikipe ni iyabo.”

- Advertisement -

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kubona amanota y’uyu munsi, yahise igira 24 inafata umwanya wa Kabiri, irusha AS Kigali inota rimwe ariko yo ntirakina umukino w’umunsi wa 13.

Kiyovu yafashe umwanya wa kabiri by’agateganyo
Mateso Jean de Dieu [uri ibumoso] yemeza ko mu rwambariro rwa Kiyivu nta kibazo gihari
Mugenzi Bienvenu yamagariye abakunzi ba Kiyovu gushyigikira ikipe yabo mu bibi no mu byiza

UMUSEKE.RW