Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zamaganye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Abanye-Congo mu nkambi ya Kiziba baramukiye mu myigaragambyo

Impunzi z’abanye-Congo bagera ku bihumbi 16 bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi baramukiye mu myigaragambyo bamagana ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri RD Congo.

Abanye-Congo mu nkambi ya Kiziba baramukiye mu myigaragambyo

Ni imyigaragambye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, aho abigaragambyaga bakoze urugendo ruzenguruka mu nkambi bafite ibyapa byamagana guceceka k’umuryango Mpuzamahanga ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banasaba ko bafashwa no gusubira mu gihugu cyabo.

Bamwe mu mpunzi bari muri iyi myigaragambyo bavuze ko babazwa no kubona abaturage bicwa mu buryo bw’urubozo kandi ubuyobozi burebera.

Umwe muri bo ati “Hari Major Kaminzo tuvukana, ni uw’ingabo za leta yishwe na leta ihagarariye abaturage, baramwica baramutwika baramurya, nubu wamfotoye barambona bati kiriya tuzakirya iriya nda tuyimare. Kera ku ngoma ya Mobutu habaga ibyo kwiba ariko ntibicaga, igihugu cyarapfuye, guverinoma yarapfuye, abanyamahanga nibo bayoboye Guverinoma.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyabaye Masisi bafata umuntu bamutema umutwe barambika hariya, bafata umuntu bamwambika ubusa bamwuriza moto bagenda bamutembereza bamwereka abantu, bafata abagore babaca amabere, abagore bakabaryamanya n’abagabo nka 30 na 40.”

Undi nawe ati “Afurika Yunze Ubumwe, Ubumwe bw’Uburayi na ONU babone uburyo Abututsi bakomeje kubabazwa no kwicwa bazira ubusa muri Kivu y’Epfo na Ruguru, barazizwa iki? Twe twarahunze ariko abasigaye baricwa, FDLR yishe abatutsi mu Rwanda mu 1994 batsindwa bagahungira muri Congo nibo bari kuzana Jenoside.

Amwe mu magambo bagendaga bavuga bigaragambyo harimo no kwamagana imitwe ikorere ku butaka bwa Congo ikomeje guhohotera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi harimo FDLR,  Mai Mai, ADF, RED Tabara n’indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Abanye-Congo bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi basabye imiryango mpuzamahanga guhaguruka bakajya muri Repubulika Iharinira Demokarasi ya Congo kureba ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi, iyi myigaragambyo bakaba bayihagaritsa ahagana saa sita, ndetse basubira mu buzima basanzwemo muri iyi nkambi.

Iyi myigaragambyo y’Abanye-Congo mu nkambi ya Kiziba muri Karongi, ije ikurikira iy’abo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe na Mahama mu Karere ka Kirehe yabaye kuwa 12 na 13 Ukuboza 2022.

- Advertisement -

Bose bahuriza ku gutabaza imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora igahagarika ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanye-Congo b’Abatutsi, aho bamwe bicwa, abagore bagafatwa ku ngufu n’imitungo yabo igasahurwa n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo.

Ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukaba bwarafashe indi ntera, ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano uhanganyemo n’ingabo za leta ya Congo, ibintu byatumye benshi bava mu byabo abandi bakaba babayeho mu buzima bubi.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko butazahwema kurebera abanye-Congo bene wabo bakorerwa ihohoterwa n’imitwe irimo  FDLR, Mai Mai n’indi ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Bakaba basabye imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abatutsi muri Congo

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW