Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
FARDC yasabye M23 kurekura uduce yafashe kugira ngo itazongera kuyigabaho ibitero

Mu musaruro wavuye mu biganiro umutwe wa M23 wagiranye n’igisirikare cya Congo,FARDC,kuwa 12 Ukuboza 2022, ni uko M23 itazigera yongera kugabwaho ibitero mu gihe cyose yakwemera kurekura ibice yafashe.

FARDC yasabye M23 kurekura uduce yafashe kugira ngo itazongera kuyigabaho ibitero

 

 Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye iKibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa  n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Umuvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko bi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

Yagize ati “M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ngo bababwire icyibateye inkeke.Ku bw’ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk’uko abakuru b’ibibihugu babyemeje mu nama yabereye iLouanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho  ibitero.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.”

M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi  bizabahuza n’abahagarariye ingabo za Congo .

Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

- Advertisement -

M23 yagiranye ibiganiro n’abarimo ingabo za Congo – AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW