Iyi nkongi y’umuriro yafashe iyo nzu y’ubucuruzi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 12 Ukuboza 2022.
Gitifu w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Egide Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko inzu ubwayo yakongotse igahiramo n’ibikoresho byose by’ubucuruzi bw’amata by’uwitwa Ndayisenga Innocent wayikodeshaga.
Ndayisaba yavuze ko iyo nzu ikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro abaturage babatabaje bakahagera yarangije gushya.
Ati “Ntabwo turakora ibarura ngo tumenye agaciro k’ibyahiriyemo ariko nta na kimwe cyabashije kuvamo.”
Gusa Ndayisaba yavuze ko igisenge cyose cyahiye, hasigaye igikuta cyonyine.
Ndayisaba avuga ko usibye ibarura ry’ibyononwe n’iyi nkongi batarakora, bataramenya n’icyateye iyi nzu gushya akavuga ko hari inzego zigiye gukora iperereza.
Inzu y’ubucuruzi bw’amata yakongotse, iherereye imbere ya Banki y’abaturage mu Mujyi wa Runda.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi