Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Kayonza , murenge wa Rwinkwavu abanyeshuri 20 barangije amasomo ajyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ,bahize kuzakorana inyamwuga bakaba ipfundo rya serivisi inoze.
Ayamahugurwa y’amezi atandatu yateguwe n’ikigo cya Akagera Transit Lodge ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu
gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB).
Umuyobozi w’ikigo cya Akagera Transit Lodge Mfizi Nkaka Longin yavuze ko iki kigo cyatangiye gukora mu mwaka ushize , ibyo bakora batanga serivisi ijyanye n’amacumbi n’amafunguro.
Aba banyeshuri bamaze amezi atandatu biga amasomo ahabwa abantu bakora mu by’ubukerarugendo n’amahoteli.
Ati “ Ni amahugurwa ashingiye mu guhugura abanyeshuri mu kuvamo abakozi beza b’amahoteli n’ubukerarugendo , ibi byaratekerejwe nyuma yuko hagaragaye icyuho muri iyo serivisi, ikindi nuko hari urubyiruko rwinshi rukeneye gufashwa , kandi rukeneye icyo rwakora .”
Mfizi Nkaka Longin yakomeje avuga ko mu masomo bize hari gutegura ifunguro, kuriteka no kurigabura kandi mu ntego bihaye harimo guha akazi 70% abanyeshuri bahuguye.
Ati “Kugeza ubu hari benshi bagiye babona akazi batararangiza amashuri kubera ubushobozi bwabo, tukaba twiteguye guha akazi abana 70% ubwo ni 14 kuri 20 twahuguye.”
Avuga ko biyemeje gufasha mu kuzamura ubunyamwuga muri iyi mirimo ifatiye runini urubyiruko n’igihugu muri rusange.
Mfizi asobanura kandi ko 99% y’abakozi bakoresha baturuka muri ako gace mu rwego rwo guteza imbere aho bakorera.
- Advertisement -
Izampa Moise umunyeshuri urangije amasomo ajyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo yavuze ko agiye kumufasha kubona akazi , ndetse agatangira ubuzima bwe nk’urubyiruko.
Ati “ Mu cyuho gihari ku babikora batarabigize umwuga , njyewe icyo ngiye gukemura nuko ngiye kubikora mu buryo bw’ubunyamwuga nk’umuntu wabyize.”
Imibare yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’ubukungu (GDP) wazamutse ku gipimo cya 10% uvuye kuri 7.5% wari wazamutseho mu gihembwe cya 2.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 47% ku musaruro mbumbe aho amahoteli na resitora byazamutse kuri 90%.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko imibare y’ibihembwe 3 bishize itanga icyizere ko intego igihugu cyihaye yo kuzamuka k’ubukungu ku gipimo cya 6.8% muri uyu mwaka izagerwaho nubwo habayeho inzitizi nyinshi zahungabanije ubukungu.
Mu barangije muri ayamasomo ajyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo harimo abakobwa cumi na bane ndetse n’abahungu batandatu.
Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW