Kigali – Gicumbi: Fuso yagonze abanyonzi n’abagendaga n’amaguru

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka igeze ahazwi nko ku Gataje, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, igonga abantu babiri barapfa.

Fuso yishe abanyonzi babiri

Abapfuye ni abanyonzi babiri, naho abagendaga n’amaguru batatu bakomeretse.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Ukuboza 2022, ahangana saa moya n’igice, ubwo iyi Fuso ifite nimero RAC016 G yakoraga impanuka igiye kugera Gatsata ku magaraje ku muhanda Kigali-Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko uwari utwaye imodoka yahise atoroka, ariko kigingi we yavuze ko hari ikintu cyabanje guturika mbere y’uko impanuka iba.

Ati “Haracyakorwa iperereza ku cyateje impanuka kuko shoferi yahise atoroka, gusa amakuru y’ibanze ni uko uwo mushoferi yari umurobyi (si we usanzwe atwara iyo modoka), ariko turn-boy (ufasha shoferi) avuga ko hari ikintu cyabanje guturika mbere y’uko impanuka iba.”

SSP Rene Irere yavuze ko abantu babiri bahise bahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka.

Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru (RFL), naho abakomeretse bajyanwa mu Bitaro bya CHUK.

Abitabye Imana bari abanyonzi, abakomeretse bo bari bahetswe ku magare, n’abagendaga mu muhanda n’amaguru.

Abakoresha umuhanda bongeye kwibutsa ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda harimo no gusuzumisha ibinyabiziga mu gihe hari ikibazo kidasanzwe imodoka ifite bagashaka umukanishi.

- Advertisement -

SSP Rene Irere yongeye gushimangira ko abatwara ibinyabiziga bagomba kujya kubitwara bizeye neza ko bafite ubumenyi buhagije bwo gutwara icyo kinyabiziga kabone nubwo waba ufite uruhushya rwo kuyitwara, ndetse ba nyiri ibinyabiziga bakamenya neza ubumenyi bw’abo baha ibyo binyabiziga.

Iyi Fuso ikaba yari itwaye amasaka ivanye i Gatuna mu Karere ka Gicumbi, iyazanye mu Mujyi wa Kigali.

Iyi Fuso ikaba yari izanye amasaka mu Mujyi wa Kigali

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW