Kigali Night Run yitabiriwe ku kigero gishimishije

Siporo rusange yitabirwa n’abatuye mu Mujyi wa Kigali izwi nka ‘Kigali Night Run’, yitabiriwe na benshi barimo n’abashyitsi b’u Rwanda b’abanyamahanga.

Abakora Kigali Night Run bahagurukira kuri Kigali Height

Ni siporo yabaye ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2022, ihuza bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali n’abandi barimo abanyamahanga bari mu Rwanda, bahuriye mu mihanda isanzwe ikoreshwa iri uw Kimihurura.

Iyi siporo ikorwa mu masaha y’umugoroba, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri [RAF].

Yahise ihurirana no kuba kuva itariki 13-15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, ihurimo abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima. Bamwe muri aba bagaragaye muri ‘Kigali Night Run’.

Abandi bayobozi bagaragaye muri iyi siporo rusange, barimo Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte, Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri iyi Minisiteri, Munyanziza Gervais, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, [RAF], Lt. Col [Rtd] Kayumba Lemuel.

Habanje siporo ngororangingo ikorerwa imbere ya Kigali Height, abitabiriye iyi siporo bahise bakora intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Height – Kimihurura Park – KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Height bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza.

Kigali Night Run isanzwe itegurwa n’Umujyi wa Kigali habayeho ubufatanye bw’izindi nzego zirimo na RAF. Ifasha Abanyarwanda kumva akamaro ka siporo, mu rwego rwo kugira Ubuzima bwiza. Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.

Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe
Abana nabo ntabwo batangwa muri Kigali Night Run
Abakora iyi siporo baca no kuri KCC
Ni siporo imaze kumenyerwa
Ubwitabire bwo ntacyo wabunengaho
Minisports yari ihagarariwe
Ibyishimo byari byinshi
Abanyamahanga bitabiriye Kigali Night Run
Bamwe bagendaga baganira ngo baterane morale

UMUSEKE.RW