Police yongeye kwegukana igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya yo ya kabiri, nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Bugesera FC yari ihageze bwa mbere, ibitego 2-1.

Uyu mukino wari witabiriwe na Minisiteri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, wakerereweho isaha yose ku masaha byari byitezwe ko ugomba gutangiriraho [saa Cyenda], bitewe n’uko muri Kigali Pele Stadium hatangirwaga ibihembo ku makipe yitwaye neza mu Marushanwa y’Abakozi.

Mbere y’uko umukino utangira babanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Amakipe yombi yatangiye umukino ubona anganya imbaraga, ndetse yose ashaka kureba uko yafungura amazamu hakiri kare.

Mu minota nka 15 y’umukino Stade yari yamaze kuzura kuko kwinjira byari byagizwe ubuntu, nubwo ibiciro byari byatangajwe ko bizakurikizwa kuri uyu mukino byari 2000 Frw amake.

Iminota ya nyuma y’igice cya mbere yihariwe na Police FC, ariko Muhadjiri, Didier na Savio kumenera mu bwugarizi bwa Bugesera bikababera ibamba.

Bakiva ku ruhuka ikipe y’Abashinzwe Umutekano yakomeje kugaragaza inyota yo kubona igitego, ndetse baza kubigeraho ku munota wa 57 ubwo Djibrine Akuki yafunguraga amazamu. Ni igitego cyavuye ku mupira Muhadjiri yakinanye neza na Abeddy, bahita bawucomekera uyu Munya-Nigeria wahise aroba umunyezamu wa Bugesera.

Bakimara gutsindwa igitego, Umutoza Haringingo Francis yahise akora impinduka ebyiri zihuse, Vincent Adams asimbura Tuyihimbaze Gilbert naho Byiringiro David asimbura Stephen Bonney.

Machami Vicent na we yahise akuramo Djibrine Akuki wari umaze gutsinda igitego, amusimbuza mwenewabo Chukwuma Odili.

- Advertisement -

Nyuma y’iminota umunani yonyine babonye igitego, abasore ba Police FC bahise bashaka icy’umutekano. Ni igitego cyatsinzwe na Nsabimana Eric ‘Zidane’ akoresheje umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Ikipe y’Akarere ka Bugesera itari ifite icyo iramira yatangiye gusatira ishaka uko yabona igitego. Ahagana ku munota wa 80, rutahizamu Ssentongo Farouk yaje kubonera ikipe ye impozamarira ku mupira wari uhinduwe na Niyomukiza Faustin, ahita awuhirikira mu izamu n’umutwe.

Mu minota y’inyongera, Bugesera FC yari yakambitse imbere y’izamu rya  Police FC yaje guhusha igitego cyari kubagarura mu mukino, ku mupira wari utewe mu izamu na Niyomukiza Faustin ariko umunyezamu Rukundo Onesime aratabara.

Umukino warangiye Police FC itsinze Bugesera ibitego 2-1, ihita itwara Igikombe cy’Amahoro ku nshuro yayo ya kabiri kuko ubwa mbere igitwara byari mu 2015, ubwo yatsindaga Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Uretse kuba Police FC yahawe miliyoni 12 Frw nk’ishimwe ry’igikombe, ni na yo izaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya ‘Confederation Cup’ ya 2024/2025. Bugesera FC ya kabiri yo yahawe miliyoni 5 Frw.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore ni we washyikirije Police FC igikombe
Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya Kabiri
Nshuti Savio Dominique yari mwiza muri uyu mukino
Police FC yari mu mwambaro mushya
N’ubwo atatsinze igitego, Hakizimana Muhadjiri yafashije ikipe ye
Abedi yabonye ibyo yaburiye muri Kiyovu Sports
Nsabimana Eric yatsindiye Police FC igitego cy’ingenzi
Djibrine Abubakar Akuki ubwo yari amaze gutsindira igitego ikipe ye

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW