Kiliziya yo mu Rwanda iri gusengera Papa Benedigito XVI urembye

Umwepisikopi wa Archdiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis mu gusabira mu masengesho Papa  Benedict XVI urembeye mu bitaro.

Papa Benedict XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba arembye

Papa Benedict XVI weguye ku nshingano zo kuyobora kiliziya Gatolika mu isi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, amakuru ava i Roma aremeza ko arembye, aho amafoto amugaragaza aryamye mu gitanga ndetse arimo na za serumu.

Umwepisikopi wa Archdiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda abinyujije kuri Twitter yavuze ko kiliziya Gatolika mu Rwanda yifatanyije na Papa Fransisiko mu gutakambira Imana ngo yorohereye Papa uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba arwaye.

Yagize ati “Kiliziya umuryango w’Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku isi, gutakambira Nyagasani Imana tubinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramire ubuzima bwa Papa Benedigito wa XVI uri mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Ubutumwa bwa Cardinal Kambanda buje bukurikira ubwa Papa Francis busabira Benedigito wa XVI urwaye, aho kuri uyu wa Gatatu yatangazaga ko arembye ndetse agasaba abantu amasengesho yo gusabira uyu mugabo wakoreye kiliziya ndetse akanayigaragariza urukundo.

Mu 2013 nibwo Papa Benedigito wa XVI yatunguye isi ubwo yatangazaga ko yeguye ku nshingano zo kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika mu isi, aba abaye uwa mbere ubikoze mu myaka 600, kuko uwaherukaga kwegura yari Gregory XII mu mwaka w’ 1415.

Mu 2020, i Vatican bari batangaje ko Papa Benedigito wa XVI afite ikibazo cy’uburwayi ariko budakanganye.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -