Itorero Ebenezer Rwanda ryanyomoje amakuru yavugaga ko urusengero rwa yo ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugu wa Giheka, ruri ku isoko.
Hashize iminsi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko urusengero rw’iri torerero rugurishwa miliyoni 400Frw, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.
Mu itangazo iri torero ryashyize hanze kuwa 29 Ukuboza 2022, rivuga ko urusengero rw’itorero Ebenezer rutagurishwa nk’uko byari byatangajwe.
Umuyobozi wa Ebenezer Rwanda,Rev Nkundabandi Jean Damascene,yavuze ko amakuru yatangajwe ko ruri kugurishwa ari ibinyoma, byakozwe n’abarwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite.
Uyu muyobozi yashimangiye ko nta hantu na hamwe hari urusengero rwabo rugurishwa,asaba abakirisitu kudakuka umutima.
Yagize ati ”Nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha, ku bw’izo mpamvu turasaba abakirisitu bahungabanyijwe n’ibyo bihuha kugira ihumure, bagakomeza gukora umurimo w’Imana bisanzwe.”
Uru rusengero ruri ku buso bungana na metero kare 3200, rufite ubushobozi bwo kwakira abasaga igihumbi na ‘parking’ ijyamo imodoka 200 kandi hari n’andi mazu mato ari ku ruhande.
Ebenezer Rwanda Church ni umuryango w’ivugabutumwa watangiye mu 2011.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW