Mateso yavuze kuri Alain-André Landeut yasimbuye

Umutoza mukuru w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu, ahamya ko umubano we n’uwahoze ari umutoza mukuru w’iyi kipe, Alain-André Landeut ari mwiza kandi agifasha ikipe uko bikwiye.

Mateso avuga ko Alain-André Landeut akomeje gufasha Kiyovu Sports

Ni nyuma yo kuba ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwarafashe icyemezo cyo guha izindi nshingano, Alain-André Landeut watozaga iyi kipe maze igasigaranwa na Mateso Jean de Dieu wari umwungirije.

Aganira na UMUSEKE, Mateso yavuze ko Alain afasha ikipe uko bikwiye kandi bashima umusanzu akomeje gutanga, cyane ko akiri umukozi wa yo.

Ati “Alain-André Landeut araza akareba imyitozo, yarangira akaza akatuganiriza akatubwira uko yayibonye, haba hari icyo kutwongerera yabonye akatubwira, ubundi tugataha. Nta kibazo gihari kuko aracyari umukozi wa Kiyovu.”

Mateso yakomeje avuga ko mu gihe gito amaze afite inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo, yagerageje kuganiriza abakinnyi abibutsa izina ry’ikipe bakinira kandi abasaba gukomeza kwitanga uko bishoboka kugira ngo bahe ibyishimo abakunzi b’iyi kipe.

Si ubwa mbere yaba asiganye ikipe, kuko yayisiganye ubwo yari yungirije Nshimiyimana Eric muri AS Kigali ndetse ahita yegukana igikombe cy’Amahoro, ayisigarana no muri Mukura VS.

Abatoza bungirije ni bo basigaranye inshingano

UMUSEKE.RW