Menya divorce yabaye noneho! Juvénal yasezeye Abayovu

Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Umuryango wa Kiyovu Sports Association, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe abibutsa ko atakiri umuyobozi w’uyu muryango ariko azaguma kuba no kwitwa umukunzi wa yo.

Mvukiyehe Juvénal yasezeye abakunzi ba Kiyovu Sports

Tariki 29 Nzeri 2022, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yandikiye Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, amenyesha uru rwego ko atiteguye gukomeza ku mwanya yatorewe kubera impamvu ze bwite.

Muri iyi baruwa, uyu muyobozi yatanze iminsi 60 yo kubanza kumenyereza uzamusimbura kuri yu mwanya, kugira ngo ikipe ikomeze irangwemo n’umwuka mwiza n’ubwo atari ko byagenze.

Ibi byazaga byiyongera ku magambo yandi Mvukiyehe yari yavuze kuri Kiyovu Sports, aho yavuze ko gushora amafaranga mu mupira w’amaguru w’u Rwanda ari nko kuyajugunya.

Iryavuzwe ryatashye!

Mbere yo gufata indege imwerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi ahaherereye umuryango we, Mvukiyehe yongeye kwandikira Abanyamuryango n’Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, ayimenyesha ko ijambo yavuze akirihagazeho ariko azakomeza kuba umufana w’iyi kipe.

Ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo nshimire buri umwe twakoranye akazi. Nshimire ubwitange mwangaragarije kuri Kiyovu. Nasabe imbabazi abo twaba twaragiranye ikibazo kubera Kiyovu. Nta byera ngo de mumbabarire mweze twakoranye.”

Yakomeje agira ati “Gusa nk’uko nari narabyanditse, nkakomeza kubitsindagira, urugendo rwanjye rwashyizweho akadomo ejo. Igisgaye ni uko nzakomeza gufasha ikipe muri za groupe ndetse no ku banyamuryango.”

Yongeye asaba imbabazi ati “Mwese mbasabye imbabazi mbivanye ku mutima, abo twagiranye ikibazo ni ukubera Kiyovu nta kindi kuko njyewe nkunda Kiyovu kandi nzakomeza nyikunde.”

- Advertisement -

Ubwo bisobanuye ko visi perezida wa mbere, Ndorimana Jean François uzwi nka Général ari we usigarana inshingano zo kuyobora ikipe, kugeza igihe hazafatirwa indi myanzuro.

Mu 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatowe n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports bari bamutoreye kuyobora iyi kipe mu myaka ine ariko we yahisemo kutayisoza nk’uko yayitorewe.

Haravugwa amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kugura ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, akayihindurira izina ubundi ikitwa iye burundu, akayishoramo imari.

Abakunzi ba Kiyovu Sports menya bazasigara ari impfubyi

UMUSEKE.RW