Musanze FC yatandukanye n’umutoza Maso

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Musanze FC, Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Nshimiyimana Maurice ntakiri umutoza wungirije muri Musanze FC

Ntabwo ari iminsi myinshi yari ishize uyu mutoza akubutse mu mahugurwa yo gushaka Licence B CAF mu gihugu cya Uganda.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, Nshimiyimana Maurice yahise atandukana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru.

Maso mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, yemeye ko yatandukanye na Musanze FC biciye mu bwumvikena kuko yari agifite amasezerano y’amezi atandatu.

Ati “Yego twatandukanye kabisa. Twaseshe amasezerano kuko nari ngifite amezi atandatu. Ubu ndi mu rugo i Kigali. Ibizakurikiraho nzabitangaza mu minsi iri imbere.”

Ubwo bisobanuye ko ikipe irasigarana n’abatoza bungirije barimo Nyandwi n’umutoza w’abanyezamu, Gilbert n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi, Imurora Japhet uzwi nka Drogba.

Maso yaciye mu makipe arimo Police FC, Gasogi United na Bugesera FC.

Musanze FC ubu nta mutoza mukuru ifite kuko Frank Ouna yagiye kwivuza muri Kenya

UMUSEKE.RW

AMAFOTO:Rwandamagazine

- Advertisement -