Nairobi: Abanyamulenge bikuye mu biganiro bigamije gushakira amahoro Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Hon Enock Ruberangabo Sebineza umwe mu basinye itangazo ryo kwikura mu biganiro i Nairobi

Umuryango w’Abanyamulenge wikuye mu biganiro bigamije gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo biri kubera i Nairobi muri Kenya.

Hon Enock Ruberangabo Sebineza umwe mu basinye itangazo ryo kwikura mu biganiro i Nairobi

Kuri uyu wa kane tariki 01 Ukuboza 2022 abahagarariye Umuryango w’Abanyamulenge mu biganiro biri kubera muri Kenya ku nshuro ya gatatu batangaje ko bavuye mu biganiro kubera ubwicanyi ndengakamere bakomeje gukorerwa.

Ni ubwicanyi benshi bafata nka Jenoside, ariko ntiyitwa yo byeruye kuko hatagaragara uruhare rutaziguye rwa Leta mu mahano arimo kuba.

Mu kwikura mu biganiro bagaragaje ko biteye agahinda kuba bari mu biganiro byo gushaka amahoro i Nairobi abo mu bwoko bwabo bakicirwa mu ngo zabo.

Bavuga ko ku wa 30 Ugushyingo 2022 ubwo bari mu biganiro i Nairobi, abaturage barindwi bishwe, 10 barakomereka n’ingo ziratwikwa.

Ubu bwicanyi bwakozwe n’Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai Bishambuke, Yakutumba, Ilunga Rusesema n’inyeshyamba za Red-Tabara zikomoka mu Burundi. Bwabereye mu Midugudu ya Gakangara, Muliza na Biziba.

Ubu bwicanyi bwabereye mu bilometero 15 uvuye ku birindiro bya Brigade 12 y’ubutabazi bwihuse ya FARDC iri i Minembwe, bari mu bakekwa gukorana bya hafi n’iyo mitwe ihiga bukware Abanyamulenge.

Bagaragaza ko kuva muri Mata 2017, ubu bwicanyi bwafashe indi ntera. Kuva icyo gihe, imitwe yitwaje intwaro, mu buryo bugaragara kandi bwateguwe neza, bica abantu, gutwika inzu, kunyaga amatungo bagamije gusibanganya ubu bwoko mu Karere k’imisozi miremire ya Minembwe, muri Teitwari ya Fizi, Mwenga, Itombwe na Uvira.

Itangazo ry’umuryango w’Abanyamulenge ryasinyiwe i Nairobi rigaragaza ko ibikorwa by’ubunyamaswa bakorerwa byatanzwemo impuruza n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintu Keita n’Umujyanama w’Umuryango w’’Abibumbye ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu ko bishobora kubyara Jenoside.

- Advertisement -

Izi ntumwa za Loni mu bihe bitandukanye zagaragaje ko muri Congo hari amakimbirane akomeye yibasira abasivile hashingiwe ku moko, ubwicanyi, n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu by’umwihariko Abanyamulenge.

Muri raporo ya Alice Nderitu,yavuze  ko amakimbirane n’urugomo ari  mu burasirazuba bwa DR Congo akomoka ahanini  ku kibazo cy’impunzi zirimo benshi bagize uruhare muri jenoside yakorewe  Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiye mu burasirazuba bwa Congo,FDRL.

Muri iyo nyandiko, yerekanye uburyo abavuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari gukorerwa ihohoterwa. Yongera gushimangira amagambo y’urwango avugwa n’abanyapolitiki, abakora muri sosiyete sivile ndetse n’abandi bavuga rikijyana n’abandi.

Intumwa z’umuryango w’Abanyamulenge basabye ko ibitero byose ku banyamulenge bihagarara, kurandura umutwe wa RED-TABARA bigizwemo uruhare n’ingabo za Leta n’iza EAC no gusimbuza byihuse Brigade ya 12 ya FARDC iri mu Minembwe ra Regima ya 2202 iri i Mutambala n’ibindi bigamije gutuma batekana.

Amateka agaragaza ko Abanyamulenge bageze mu cyaje kuba RDC bavuye mu Rwanda mu kinyejana cya 17.

Kuva mu myaka y’umwaduko w’abakoloni, Abanyamulenge bakomeje kuvutswa uburenganzira ku gihugu cyabo, harimo n’uburenganzira bwo kubaho.

Ubwicanyi butaziguye bwatangiye kubakorerwa muri za 1964 mu gihe cy’intambara izwi nk’iya Mulele. Nyuma y’agahenge k’imyaka itari mike, ubu bwicanyi bwaje gukomeza mu myaka ya 1996, 1997na 1998.

Kugeza magingo aya baracyicwa bashinjwa kuba Abanyarwanda aho abanye-Congo bene wabo babasaba kujya mu Rwanda bakabavira mu gihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW