Nduwayo Valeur yagarutse mu kazi ka Musanze FC

Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino Musanze FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umukinnyi wo hagati, Nduwayo Valeur yatoye mitende ndetse yanagarutse mu myitozo y’ikipe.

Nduwayo Valeur yakorana imyitozo na bagenzi be

Ni inkuru nziza ituruka mu Akarere ka Musanze, ivuga ko mukinnyi wa yo wari wahagaritse imitima ya benshi, yagarutse mu myitozo.

Ni nyuma yo gutakariza ubwenge mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Nduwyo yakorewe ikosa na Ndizeye Samuel, myugariro wa Rayon Sports wamukubise umugeri ku gice cyo mu mutwe ndetse agakurwa mu kibuga yakomeretse.

Iri kosa ryatumye Nduwayo abura umwuka ndetse amara igihe gito yatakaje ubwenge, ariko ahita yitabwaho ahabwa ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kumujyana ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli. Uwamukoreye ikosa we yahise yerekwa ikarita itukura.

Uyu mukinnyi ngenderwaho muri Musanze FC, yakoranye imyitozo na bagenzi be ndetse abaganga bemeza yakize nta kibazo kindi afite agomba gukomeza akazi nk’ibisanzwe.

Valeur yatangaje ko kuri ubu ameze neza nubwo ngo yakuwe ku kibuga ntakintu na kimwe ari kumva.

Yavuze ko iby’uko umukino warangiye yabimenye ari kwa muganga ndetse ngo niho yamenyeye ko batsinze Rayon Sports 2-0.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru iri gutegura umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona izakiramo Rwamagana City kuri Stade Ubworoherane.

- Advertisement -
Nduwayo yakize ameze neza

UMUSEKE.RW