Ngororero: Abanyeshuri bafashwe n’indwara y’amayobera bise “Tetema”

Abana b’abakobwa batandatu biga ku ishuri rya College Amizero Ramba ryo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’indwara y’amayobera  bakunze kwita “Tetema” babiri bahita boherezwa iwabo.

Ni indwara ikunze kuboneka mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aho ikunze kwibasira cyane abana b’abakobwa, bituma bagira gutitira, bakabura umwuka ndetse ntibabashe no guhagarara.

Umuyobozi w’iri shuri rya College Amizero Ramba, Bigirango Napoleon yavuze ko aba bana b’abakobwa bafashwe batitira ndetse batabasha no guhagarara, gusa bamwe babashije koroherwa ariko babiri bo bafashe icyemezo cyo kubajyana iwabo.

Yagize ati “Ni indwara bakunze kwita Tetema, hashize iminsi itatu abana bayirwaye, tukibibona twahise tubajyana ku kigo nderabuzima duturanye, bari batandatu babiri barakize ariko abandi babiri bo twabacyuye iwabo uyu munsi.”

“Ntabwo babasha kwandika ndetse ntibakwicara ngo babishobore kuko baba batetema, usanga kandi bakunze no kubura umwuka.”

Bigirango Napoleon yavuze ko babajije abaganga bakababwirako ari indwara ijyanye n’imitekerereze ndetse bakabagira inama yo guha imbuto nyinshi aba  bana, ariko aba bafashe icyemezo cyo kohereza iwabo bo byarananiranye.

Aba bana b’abakobwa babiri boherejwe iwabo mu gihe biteguraga gukora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere, uyu muyobozi w’ishuri avuga ko borohewe vuba bazaza gukora ibizamini ariko nibikomeza kwanga hazafatwa icyemezo cyo kuzahabwa ibizamini byihariye.

Iyi ndwara bise Tetema ikaba yari yaranagaragaye muri iri shuri rya College Amizero Ramba mu mwaka w’amashuri washize. Ikaba ikunze kugaragara mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aho igaragara cyane ku bana b’abakobwa.

Impuguke mu mitekerereze zivuga iki ku ndwara ya Tetema?

Umuganga w’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Mukanyonga Angelique, aganira n’UMUSEKE yavuze ko indwara ya Tetema ari indwara y’imitekerereze iba yahungabanyije amarangamutima ya muntu, aho iterwa cyane no kubura urukundo rwa kibyeyi.

- Advertisement -

Ikibasira abakobwa cyane kubera ko bakunze gukunda ba se cyane bituma iyo bageze mu gihe cyo gukundana n’abahungu, bahungabanywa n’ibintu bitari byiza baba barabonye.

Ati “Tetema iterwa no kubura urukundo rw’ababyeyi cyane cyane papa kubera ko abakobwa bakundana na ba papa, iyo umwana ageze rero mu gihe cyo kuba yakundana n’umuhungu aterwa ikibazo nibyo yabonye kuri se bitari byiza, bikamutera ubwoba bwo gukundana noneho akagira ikibazo mu mitekererezo.”

Yakomeje agira ati “Iyo umwana adafite uwo aganiriza ikibazo ngo amutege amatwi bimutera ikibazo bikagera no mu ngingo, akenshi biba biva ku byo abana babonye bibatera ubwo. Bituma umwana aba agomba kwihutanwa kwa muganga mu gihe agaragaje ibimenyetso, noneho abatanga serivise z’ubuzima bwo mu mutwe bakamufasha.”

Mukanyonga Angelique  yasabye ababyeyi kwirinda amakimbira yo mu ngo, cyane cyane abagabo bahohotera abagore babo kuko biri mu bitera iyi ndwara ya Tetema.

Ati “Gukumira iyi indwara ni ukwirinda amakimbirane mu miryango, no gutega amatwi abana, ababyeyi bagaha igihe abana  cyo kubaganiriza, papa na mama bagafatanya kubitaho.”

Uburyo indwara ya Tetetma ivurwa?

Benshi bakunze kubwirwa ko umwana wagize ikibazo cy’iyi ndwara y’imitekerereze bamuha imbuto nyinshi, gusa Mukanyonga Angelique yasobanuye ko mbere na mbere uwafashwe n’iyi ndwara aba acyeneye kuganirizwa byihariye ndetse agakorerwa “Hydrotherapie” ikangura imyakura.

Yagize ati “aba agomba gukorerwa Hydrotherapie agashyira amaguru mu mazi y’akazuyazi agarukira ku mirundi, akamaramo nk’iminota icumi noneho ukamwimurira mu mazi akonje naho akamaramo iyo minota. Ibi ariko ukabijyanisha no gusubira ku kibazo cyamuteye tetema mu mibereho y’ubuzima bwabo mu rugo.”

Mukanyonga Angelique anavuga ko uyu muntu aba akeneye gukorerwa igororangingo kuko ziba zagize ikibazo mu mikorere yazo, biturutse ku mitekerereze yagize ikibazo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW