Niyonizera Judith yateye ikirenge mu cya Safi Madiba

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yerekanye ko agiye kwinjira mu muziki undi mwuga aje gufatanya no gukina amafilime no kumurika imideli byo asanzwe akora.

Judith yinjiye mu muziki asangamo uwahoze ari umugabo we Safi

Judith yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madiba gusa aho baje gutandukanira yatangiye kubyaza izina rye umusaruro atangira kwinjira mu bikorwa bitandukanye ariko yibanda ku myidagaduro.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze ifoto y’integuza yerekana indirimbo yakoze. Kuri iyo foto aba arikumwe n’umusore witwa Musbe Black ukomoka muri Guinea ari nawe bafatanyije muri iyo ndirimbo yakozwe n’uwitwa Dolla Game.

Iyi ndirimbo yayihaye izina rye “My Judy.” Avuga ko izajya hanze mu mpera z’iki cyumweru. Ubutumwa bwayo buzaba buvuga ku mukobwa wimye urukundo umusore wazengurutse amahanga yose ashaka uwo bakunda. ‘Aba ari kwivuga nk’uwimye urukundo uwo musore.’

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Judith yafatiwe muri Canada aho uyu mugore asanzwe atuye ndetse n’uyu musore ukomoka muri Guinea bayikoranye.

Musbe Black bakoranye iyi ndirimbo ntabwo ari ubwa mbere bakoranye kuko banahuriye muri Filime y’uruhererekane ya Judith yise ‘Gift of Kindness.’

Judith ateye ikirenge mu cy’uwahoze ari umugabo we Niyibikora Safi Madiba wigeze no kumukorera indirimbo bagikundana anamushyira mu mashusho yayo yise ‘Igifungo’ aho aba avuga ko niba ku mukunda ari icyaha azemera akagikora agafungwa.

Indirimbo ya Safi yaririmbiye Judith

- Advertisement -
Judith yinjiye mu muziki nyuma yo gukina Filime
My Judy niyo ndirimbo Judith agiye gusohora

KUBWIMANA BONA / UMUSEKE.RW