Nyanza: Umusore wari ugiye gufata ikote azambara mu bukwe yishwe n’igare

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nyakwigendera yaguye mu muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza

Impanuka y’igare yahitanye Umusore wari uritwaye, uwo yari ahetse arakomereka, yabaye taliki 25 Ukuboza 2022 gusa nyakwigendera yaguye mu Bitaro ku wa Kabiri.

Nyakwigendera yaguye mu muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza

Abasore batatu bavuye mu mudugudu wa Gituza, mu kagari ka Nyamure mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza berekeza mu mujyi wa Nyanza uherereye mu murenge wa Busasamana, gufata ikote rya mugenzi wabo ufite ubukwe.

UMUSEKE wavuganye n’umuryango wa nyakwigendera batubwira ko umwana wabo NDAYAMBAJE François w’imyaka 22 y’amavuko yari kumwe na bagenzi be babiri, atwaye mugenzi we n’undi wari witwaye ku igare.

Ngo bageze ku muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza imbere y’urusengero rw’itorero E.P.R, hari dodani bamwe batwaranye bikubita mu muferege (rigole).

Nyirasenge wa nyakwigendera yagize ati “NDAYAMBAJE yikubise hasi akuba ijosi yitsindikamo, yari agiye kuzana ikoti ryari kuzambarwa mu birori bya mugenzi we byo gusezerana mu murenge byari kuba taliki ya 29 Ukuboza 2022.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera na mugenzi we bari bahekanye bajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo bitabwaho, ariko mu ijoro rya taliki 27 Ukuboza, 2022 NDAYAMBAJE yaje kwitaba Imana.

Mugenzi we bari bahekanye arwariye mu bitaro bya Nyanza.

NDAYAMBAJE François witabye Imana yari ingaragu, nta babyeyi yagiraga ubusanzwe akaba yakoraga ubuhinzi.

Uyu musore yapfuye agiye gufata ikote yari kwambara mu bukwe bwa mugenzi we

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

- Advertisement -