Rayon Sports vs APR: Hari abazasabwa kwishyura ibihumbi 100

Mbere y’iminsi mike ngo ikipe ya Rayon Sports yakire APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ibiciro byamaze kumenyekana.

Abifuza kuzareba umukino wa Rayon Sports na APR FC barasabwa kuzateganya amafaranga atari y’ibihumbi 5 Frw

Ni umukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda z’amanywa.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, byagizwe ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 10 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 30 Frw mu cyubahiro (VIP) n’ibihumbi 100 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga (V.VIP).

Aya makipe asanzwe ari amakeba, asanzwe ahuruza imbaga nyamwinshi, cyane ko anafite abakunzi benshi.

Uyu mukino ugiye kuba, ikipe ya Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 28, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24.

Bisobanuye ko iya mbere n’itsindwa izaba yishyize ku gitutu cyane, ariko n’iya gatatu n’itsindwa izakomeza gusigwa cyane.

Abakunzi ba Rayon Sports bamenye ibiciro byo kuzinjira ku mukino ikipe yabo izaba yakiriye APR FC

UMUSEKE.RW