Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze kugaruza miliyoni zirenga 300 Frw mu gihe cy’ukwezi kumwe bamaze bacyebura abacuruzi badatanga inyemezabwishyu za EBM.
Izi miliyoni zimaze kugaruzwa mu gikorwa RRA ikomeje gukora hirya no hino mu gihugu igenzura, ndetse ikanafungira abacuruzi badakoresha EBM, aho kuva tariki 29 Ugushyingo 2022 abacuruzi banyuranye bafungiwe abandi barihanangirizwa.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin mu kiganiro na Radio/TV10 yavuze ko mu gihe cy’Ukwezi bamaze gufunga inzu z’ubucuruzi 54, batanga PV (Inyandikomvugo imenyesha icyaha) 400 ndetse bagaruza miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “Tumaze gutanga PV zigera kuri 400, ndetse tumaze kugaruza miliyoni zigera kuri 300 Frw mu kwezi kumwe, birumvikana ko ari amafaranga menshi cyane, kandi ntabwo twavuga ngo twageze hose, hari abihannye n’abandi bakiri muri ayo mayeri ariko uko iminsi sihira turagenda tubageraho.”
Ibikorwa by’ubucuruzi 54 bimaze gufungwa ba nyirabyo bagomba kumara igihe cy’Ukwezi badakora nubwo hari abasaba imbabazi bagafungurirwa, ni mu gihe kandi uwafungiwe ubucuruzi bwe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gihita kimukorera igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bye kugirango barebe niba ntayindi misoro yanyereje na mbere ngo abihanirwe.
Uwitonze Jean Paulin yavuze ko bafungira abacuruzi binangiye, ati “Abakozi ibyaha bazafungirwa, abo dufungira ni abantu bagaragaza ko binangiye mu mikorere yabo, usanga afite PV hejuru y’eshatu, uw’imwe cyangwa ebyiri hari ukuntu tugoragoza, ariko hejuru y’eshatu icyo gihe bigaragara ko afite umugambi wo kunyereza umusoro.”
Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri RRA avuga ko amayeri abacuruzi bafite yo kudatanga inyemezabwishyu ya EBM bamaze kuyatahura, bityo bakwiye kurya bari menge abagitekereza kunyereza imisoro.
Yagize ati “Abantu bo kubikora kubera ubwoba bavuga ngo Rwanda Revenue yakajije umurego, EBM yabaye ibindi bindi ngo reka tuguhe ako kwitwaza, bahindura umuvuno bakajya bandika make, uwishyuye ibihumbi icumu bakandika bitandatu, ibyo turabizi kandi turanabibona. Hari abandi barangura bakababwira ngo ni bagende nibagerayo bavuge bahita bahagarika facture.”
Ashimangira ko abakora amanyanga nk’aya bazajya batahurwa mu igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa bari gukorera abacuruzi, mu gihe bazasanga ibyo binjije nibyo na EBM zatanzwe, aho mu gihe cy’Ukwezi hamaze kugenzurwa ububiko bw’ibicuruzwa bufite agaciro ka miliyoni zisaga 600 Frw.
- Advertisement -
Abacuruzi n’abaguzi bakaba bibukijwe ko gutanga no guhabwa inyemezabwishyu ya EBM bigomba kuba umuco, ibi bikazafasha mu itangwa ry’imisoro yifashishwa mu iterambere ry’igihugu.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW