Rubavu: Batatu baburiye ubuzima mu mpanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yari ipakiye imbuto ivanye i Rusizi ijya i Goma muri Congo yakoze impanuka, abantu batatu bahita bapfa.

Iyi modoka yagonze ibitaro bya Gisenyi

Ibi byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022, ahagana saa kumi (04h00 a.m), ubwo iyi kamyo yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yaburaga feri ikagonga ibitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye UMUSEKE ko iyi modoka yarimo abantu batanu, ariko batatu bahise bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka.

Yagize ati “Nibyo ahagana saa kumi mu rukerera, imodoka yamanutse ujya ku Bitaro bya Gisanyi aho bitwa kwa Gacakiro, ibura feri imanuka yiruka ikora impanuka abari bayirimo batatu bapfuye, babiri bakomeretse. Yanagonze ipoto y’amashanyarazi n’igipangu cy’Ibitaro bya Gisenyi. Yari ivanye imbuto i Rusizi izijyanye i Goma.”

Ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka ni umushoferi wayo Hakorimana Albert n’abagenzi yari atwaye Habarugira Rajabu na Mujawamariya Clementine.

Abakomeretse ni umufasha wa shoferi (Turn boy), Niyonzima Irene n’umukanisha Nsabimana Jean Pierre na bo bari muri iyi modoka, gusa bakaba bakomeretse byoroheje aho bari kwitabwaho ku Bitaro bya Gisenyi.

CIP Mucyo Rukundo yongeye kwibutsa abashoferi kwitondera uyu muhanda umanuka ku bitaro bya Gisenyi kuko ari ahantu hamanuka.

Ati “Abashoferi n’abakoresha umuhanda turabibutsa kuhitondera, kuko hari ibyapa biburira, iyo uhageze uhita ubibona ko ari ahantu hamanuka cyane, rero bakwiye kubikurikiza bakagenda buhoro kuko uba urinda byinshi.”

Iyi modoka yari itwaye imbuto izijyanye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba yari yabanje gupfa igeze muri Nyamasheke, ariyo mpamvu bari bahamagaje umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.

- Advertisement -

Si ubwa mbere imodoka igonze ibitaro bya Gisenyi, kuko mu bihe bitandukanye hagiye habera impanuka nk’izi bituruka ku miterere y’umuhanda umanuka, ariyo mpamvu abashoferi bahamagarirwa kwitondera uyu muhanda.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW