Rubavu: Umunyeshuri wa Kaminuza yasanzwe yapfuye

Mugengamanzi John w’imyaka 30 wigaga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’Ubukerarugendo ya UTB ishami rya Rubavu yasanzwe aho yari atuye yapfuye.

Akarere ka Rubavu kavugwamo urupfu rw’umunyeshuri wa Kaminuza

 Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022, nibwo umukozi wamukoreraga yaje kumureba aho yari atuye mu Mudugudu wa  Buhuru, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, maze aramukomangira ntiyakingura nibwo gutabaza baraza bica urugi basanga yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana E. Blaise yahamirije UMUSEKE aya makuru, avuga ko bikekwa ko yaba yazize uburwayi bw’igifu .

Yagize ati “Bamusanze iwe aho yari acumbitse, byamenyekanye mu gitondo ahana saa moya zishyira saa mbili, bimenyeshwa inzego zibishinzwe z’ubugenzacyaha nabo mu muryango we bari hafi aho ariko kugeza ubu umurambo washyikirijwe umuryango kugirango bategure kuwushyingura.”

Harerimana E. Blaise avuga ko mu makuru atangwa n’abantu babanaga  avuga  ko yari afite uburwayi bw’igifu, ndetse mu minsi ibiri ya mbere y’uko basanga yapfuye bivugwa ko yarimo ataka afite ububabare.

Ibintu bishobora kuba aribyo byatumye aremba ariko akabura umuba hafi nk’umuntu wabaga mu nzu wenyine.

Nyakwigendera wari ukiri ingaragu, akaba yari afite umukozi wamukoreraga, gusa buri wese yari afite inzu ye abamo bituma atabasha kumenya niba yarembye ngo abe yamwihutana kwa muganga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW