- Ntambara Cyriaque w’imyaka 28 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yasanzwe mu mugozi yimanitse.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango, buvuga ko bwasanze uwitwa Ntambara Cyriaque amanitse mu mugozi yarangije Gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE ko amakuru yahawe n’ababyeyi ba Ntambara avuga ko nta kibazo bari bafitanye ndetse n’abaturanyi.
Gusa ababyeyi be bavuze ko hari ikindi gihe yagerageje kwiyahura babiburizamo.
Yagize ati ‘’Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuteye kwiyahura, nta makimbirane yari afitanye n’abantu.”
Gitifu yavuze ko abamubonye mbere basanze yimanikishije ikiziriko kandi yarangije kwitaba Imana.
Nemeyimana yavuze ko nubwo yaba yari afitanye ikibazo n’umuntu, ntabwo byatuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.
Yasabye abaturage ko bajya bagana inzego kugira ngo zibafashe kubakemurira ibibazo.
Yavuze ko umurambo wa Ntambara wabanje kujyanwa mu Bitaro by’Akarere kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa.
- Advertisement -
Muri aka Karere hamaze iminsi humvikana impfu za hato na hato zirimo abicana n’abiyahura.
MUHIZI ELISEE / UMUSEKE mu Ruhango