Inteko Rusange ya Sena yafashe icyemezo cyo gutumiza uhagarariye Guverinoma ngo aze atange ibisobanuro mu magambo ku ngamba zihari zijyanye no guhangana n’impanuka zo mu mihanda zikomeje kwiyongera.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano muri Sena,ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu mihanda.
Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’umutekano yagaragaje ko mu myaka itatu ishize impanuka zo mu mihanda zagiye ziyongera .
Impamvu zimwe bagaragaje zituma impanuka ziyongera harimo imihanda mibi idakosorwa, ibinyabiziga bishaje,ibidasuzumishwa,amagaragaje atujuje ibisabwa ndetse n’abiga gutwAra ibinyabiziga bigira kuri za porogaramu aho kujya mu mashuri abyigisha.
Mu byagaragariye komisiyo harimo kuba harashyizweho politiki yo gutwara abantu n’ibintu na Politiki y’Igihugu y’umutekano,ingamba zo gushyiraho ibigo bisuzuma ibinyabiziga,gupima abatwara banyoye ibisindisha na cameras zo ku mihanda mu gukumira no kurwanya impanuka.
Muri icyo gikorwa,komisiyo ya Sena yaganiriye n’inzego zinyuranye ku rwego rw’Igihugu zirebwa n’umutekano wo mu muhanda,ubyobozi bw’ibigo bikorerwamo isuzuma ry’ibinyabiziga.
Yasuye kandi amasoko,amavuriro n’amashuri byubatse ku muhanda n’ahantu hakunda kubera impanuka.
Inteko Rusange ya Sena yemeje kandi ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’uRwanda.
- Advertisement -
Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ,ubutwererane n’umutekano muri Sena ,Hadija Murangwa Ndangiza,yashimangiye ko hagomba gufatwa ingamba zihariye zo gukumira impanuka zikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Aba bantu bicwa n’izi mpanuka ni benshi , nibura abantu babiri bapfa buri munsi .Iki ni ikibazo tugomba kwitaho, tukareba uburyo twirinda izi mpanuka.”
Murangwa asanga Minisitiri w’Intebe cyangwa intumwa ye agomba kuza agasobanurira Sena ingamba zihari zituma izi mpanuka zidakomeza kwiyongera.
Senator Emmanuel Havugimana yavuze ko ku rwego rw’Isi mu bihugu 153 bikunze kugira impanuka, uRwanda ruri ku mwaka wa 15.
Yavuze ko mu mibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,OMS,mu bantu 1000 bapfa, 44 bicwa n’impanuka zo mu muahanda buri mwaka.
Aha niho yahereye avuga ko uRwanda rugomba gufata ingamba zo kugabanura impanuka zo mu mihanda.
Yagize ati “Turashaka kuba nibura munsi y,impanuka 10 mu 1000 .”
Yatanze urugero rw’Ubusuwisi aho umuntu 1 mu 100.000 yicwa n’impanuka zo mu mihanda.
komisiyo y’Ububanyi n’Amahnga, Ubutwererane,Umutekano muri raporo yayo igaragaza ko impanuka zo mu mihanda zavuye 4,160 mu 2020 zigera 8,639 mu 2021. Ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2022 zimaze kugera 8,660.
Muri izi mpanuka raporo igaragaza ko zatwaye ubuzima bw’abantu benshi nk’aho mu 2020 abagera 687 bapfuye, mu 2021 ni 655 naho mu mwaka wa 2022 ni 629.
IVOMO:The NEWTIMES
.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW