Tito Rutaremara yanenze ubushobozi bwa Tshisekedi n’abafatanya na we kuyobora Congo

Inararibonye muri politike, Tito Rutaremara yahishuye ko akavuyo na mpatsibihugu muri Congo biterwa n’ubumenyi buke bw’abayobora iki gihugu uhereye kuri Perezida Felix Tshisekedi wakuriye i Burayi.

Tito Rutaremara yanenze ubushobozi n’ubumenyi bwa Tshisekedi uyobora Congo

Ni ibintu yagagaragaje anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho Tito Rutaremara, uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitiwe n’ibibazo iterwa na mpatsibihugu n’ubushobozi buke bw’abayobozi bayobora iki gihugu.

Yagaragaje ko Perezida wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi nabo bafatanyije kuyobora igihugu, bakuriye mu buzima butuma umutungo w’igihugu wisahurirwa na za mpatsibihugu kandi abaturage bicwa n’inzara.

Yagize ati “Felix Tshisekedi yarerewe muri mitekerereze n’ibitekerezo bya Mobuto, aho burinwese yirwanaho uko ashoboye, yakuriye i Bruxelles (mu Bubiligi) muri Matonge, aho yazunguzaga pizza, akabona udufaranga two kugura custume (ikote) n’inkweto birenze bya caguwa cyangwa yakodesheje. Wikendi akajya kubyina dombolo mu tubyiniro, agasindisha abakobwa b’abazungu cyangwa abirabura bitukuje, bene nk’uyu niwe mpatsibihugu izana kuyobora Afurika.”

Tito Rutaremara yagaragaje ko ubumenyi bwa Felix Tshisekedi bugerwa ku mashyi, ariyo mpamvu umutungo kamere w’igihugu utwarwa, abaturage bo bakicwa n’inzara.

Ati “Ntibitangaje ko ubu ayobora Congo, igihugu cy’ubukungu bwinshi, mpatsibihugu izakomeza kwitwarira iwabo abanyekongo bakicwa n’inzara. Felix Tshisekedi uburezi bw’ibanze ntabwo, imitekrereze ku iterambere ry’abaturage ntayo, ubumenyi mu bya politiki zero.”

Yakomeje agira ati “Congo yose iri mu kavuyo, ibihugu biyikikije induru ya Congo n’abanyekongo ibageze kure, nk’uko mpatsibihugu idakunda ibintu bitunganye muri Afurika, ibibazo byose bya Congo babisunikira u Rwanda.”

Tito Rutaremara yanakomoje ku birego Congo ishinja u Rwanda, yibutsa amahanga ko agaciro k’u Rwanda n’abanyarwanda ari ntayegayezwa, gusa atunga agatoki imikorere y’imiryango mpuzamahanga itita ku kibazo cya FDLR igamije guhunganya umutekano w’u Rwanda yahungiye muri Congo ikakirwa na yombi kandi isize ikoze Jenoside.s

Ashimangira ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ba MONUSCO, SADAC n’abandi boherejwe muri Congo kurwanya umutwe wa M23 bakiwye no guhagurukira umutwe wa FDLR.

- Advertisement -

Ati “Aba bose iyo M23 idahari bigira muri magendu, nta n’umwe urwanya FDLR, ese aba ba EAC siko bizagenda? Kuki FDLR itarwanywa aho ntihari impamvu mpatsibihugu adashaka kwerekana.”

Tito Rutaremara akomoza ku birego biregwa u Rwanda byo kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kompanyi ziyacukura zizwi naho ziyajyana, ariyo mpamvu bitakageretswe ku gihugu amahanga nayo azi neza ko gishinzwa ibinyoma.

Yavuze ibi mu gihe abayobozi ba Congo n’amahanga badahwema  gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano uri mu Burasirazuba, aho ruregwa gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za leta, FARDC. Gusa u Rwanda rwakomeje kwibutsa ko ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo ubwabo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW