U Rwanda na Amerika ntibumva kimwe umuzi w’ibibazo bya Congo na M23

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yemeje ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken, ashimangira ko habayeho kutumva kimwe ibibazo biri muri Congo.

Mu biganiro bya Perezida Kagame na Blinken habayeho kutumva

Ibiganiro bya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken byabaye mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na DR Congo.

U Rwanda rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe rwo rushinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.

Antony Blinken avuga ku biganiro by’ingirakamaro yari yagiranye na Perezida Kagame, yavuze ko yasabye u Rwanda kubaha ibyavuye mu biganiro bya Luanda harimo no guhagarika ubufasha ruha M23.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yavuze ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken ariko habayeho kutumva kimwe umuzi w’ikibazo.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amahanga akomeje gufata umurongo utari wo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara inshingano zikwiye kubazwa uwo zireba.

Yagize ati “Uburyo butaribwo imiryango mpuzamahanga ikomeje gufatamo ikibazo nibwo bugikomeza, igisubizo kirambye gikeneye ko inshingano zibazwa abo zireba.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko hakwiye kwita ku mikoranire ya guverinoma ya Congo n’izindi nzego zitera inkunga umutwe wa FDLR, ndetse amahanga uburyo yigaragaza mu bibazo by’Akarere n’umugane biri mu bituma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabazwa ibiri mu ntambwe ziba zatewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yongeye gushimangira ko M23 idakwiye kuringanizwa n’u Rwanda, kandi aho abandi bazakomeza guhunza amaso ku mutekano w’u Rwanda, rwo rutazarebera.

- Advertisement -

Ati“M23 ntabwo ikwiye kuringanizwa n’u Rwanda. Ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura. Impungenge z’umutekano ku Rwanda zikeneye gukemurwa, kandi aho abandi bazumva bitabareba, u Rwanda ruzakomeza kubyikorera.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntihwema gushinja u Rwanda nk’umuzi w’ibibazo ifite biterwa n’umutwe wa M23, kugeza naho iki gihugu kivuga ko cyatewe n’u Rwanda runyuze muri M23.

Gusa u Rwanda ruhora rwibutsa ko ibibazo bya Congo rutagomba kubibazwa, aho iki gihugu gikwiye kwicara kikita ku bibazo gifite cyane cyane ibiterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwacyo.

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW