U Rwanda  rwahakanye ibyo gushaka guhanura indege ya Tshisekedi

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  birushinja  koherezayo intasi no kugambirira guhanura indege ya Perezida Felix Tshisekedi.

uRwanda ruvuga ko Abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi bivuzwe nyuma y’uko ku wa Kabiri, tariki 27 Ukuboza 2022, leta ya Congo yerekanye imbere y’itangazamakuru abagabo bane barimo Abanyarwanda babiri, Dr Nshimiyimana Biseruka Juvenal na Murokore Mushabe Moses bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Aba banyarwanda bombi bafashwe na leta ya Congo basanzwe bakorera umuryango utegamiye kuri leta wa African Health Development Organization (AHDO) ukorere muri iki gihugu, gusa iki gihugu kivuga ko muri mudasobwa ya Mushabe Moses basanzemo ifoto ye yambaye impuzankano ya RDF ari kumwe na bagenzi be.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda bavuze ko izo ari imvugo zikomeje gushjyira icyibatsi cy’urwango mu batuye Congo rusaba ko amahanga kutabiha agaciro no kubiryoza abayobozi b’iki gihugu, bahamya ko ibishinjwa aba banyarwanda berekanye iri ibinyoma,kuko bamaze amezi ane bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bazira kuba Abanyarwanda.

U Rwanda ruvuga ko biri mu mugambi wa RD Congo wo gukomeza gukwiza imvugo z’urwango zibasiye Abanyarwanda, abavuga ikinyarwanda nabo mu bwoko bw’Abatutsi muri RDC, ibintu itsinda ry’impuguke za Loni zagaragaje ko hari ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bikorwa n’abayobozi n’abasirikare.

u Rwanda  ruvuga ko  ruhangayikishijwe n’abaturage barwo, iti “U Rwanda ruhangayikishijwe n’abenegihugu barwo babiri, Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe bakoreraga umuryango utegamiye kuri leta African Health Dvelopment Organisation. Bafungiwe i Kinshasa guhera tariki 30 Kanama 2022 ariko baherutse kwerekwanwa mu itangazamakuru bitwa intasi.”

Itangazo ry’u Rwanda bavuze ko gufata abaturage barwo bakitwa intasi ari uburyo busanzwe bukoreshwa n’abayobozi badashaka kubazwa ibyo bashinzwe bitwaza ibibazo biva hanze, rusaba abayobozi ba Congo kugabanya imvugo zibiba urwango bakomeje kugaragaza.

Bati “Tusaba abayobozi ba Congo kugabanya imvugo z’urwango no kureka inzira barimo. Umuryango Mpuzamahanga harimo n’abakomeje gukingira ikibaba abayobozi ba RDC bakwiye guha agaciro ibi bintu no kubiryoza abayobozi ba Congo.

Abayobozi ba Congo bavuze ko ubwo butasi bw’u Rwanda bwari bugamije guhanura indege ya Perezida Felix Tshisekedi nk’uko byakozwe ku ndege ya Perezida Juvenal Habyarimana muri Mata 1994 wayoboraga u Rwanda icyo gihe.

- Advertisement -

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Allain Mukuralinda mu kiganiro na RBA yavuze ko imyitwarire y’abayobozi ba Congo ikomeje guteza inkeke kuko bavuga ibintu mu magambo atagaragaza ibimenyetso bashingiyeho, ibintu bishimangira ibyo u Rwanda rwamye ruvuga ko ibikorwa bikorwa n’abayobozi bakomeye byo kubiba urwango no guhohotera abanye-Congo bavuga ikinyarwanda n’abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Allain Mukuralinda yavuze ko ibyo leta ya Congo yakoze byo kwita abanyarwanda intasi bizitira umuhate w’abayobozi mu karere mu gushakira igisubizo umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, ashimangira ko bagiye gukomeza gushakira aba banyarwanda ubutabera.

Asaba Congo kujya batanga ibimenyetso, ati “U Rwanda icyo rugomba gukora ni ubuvugizi, ni ugukurikirana bariya bantu kugeza igihe barekuriwe, uretse amagambo kuvuga ngo ni ubutasi, bari mu kagambane ko guhanura indege y’umukuru w’igihugu nta bimenyetso batanga, ntibanakwiye no kugezwa mu butabera, u Rwanda rero rurabikurikirana.”

Yanashimangiye ko leta ya Congo ikwiye kwerekana ibimenyetso bifatika by’uko aba banyarwanda ari intasi, bitabaye ibyo bakabasubiza uburenganzira bwabo bakarekurwe.

Congo yerekanye abantu 4 “ishinja kuba intasi z’u Rwanda”

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW