Ubuhamya bw’ubuzima bushaririye bw’abangavu batewe inda imburagihe

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje guhangayikisha umuryango nyarwanda

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe mu Rwanda gikomeje guhangayikisha umuryango, nko mu 2021 abana b’abakobwa ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 nibo batewe inda.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje guhangayikisha umuryango nyarwanda

Ni inkuru itoroha kubara kuko yuzuye ibizazane n’amakorosi menshi kuri aba bana b’abakobwa, dore ko bamwe bahita batereranwa n’imiryango yabo ndetse abazibatiye bakabaheruka ubwo.

Umukundwa Benitha w’imyaka 22 wo mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali yaganiriye UMUSEKE ukuntu yatewe inda ku myaka 15 mu 2015 n’umusore w’imyaka 19, ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagiye gusura uyu musore bakundanaga.

Ati “Umusore wanteye inda ni kumwe abantu baba bakundana, njya kumusura iwabo badahari nibwo yabikoze, hashize ukwezi niteguye imihango ndayibura inshuti yanjye ingira inama yo kugura agakoresho ko kwipima nsanga narasamye.”

Benitha wabanaga na mama we gusa na basaza be, gutwara inda byamugize igicibwa mu muryango kugeza aho agize ihungana ryamuteye no kugerageza kwiyahura inshuro irenze imwe ariko baramutabara.

Yagize ati “Numvishe isi indangiriyeho, nkabona iri kunzengurukana ku buryo nagerageje kwiyahura, nabanje kunywa ikinini cy’imbeba, mama anjyana kwa muganga bampa imiti umwana bamutabara ataragira ikibazo. Muri njye nariyanze, nkumva ntacyo nkimaze ku isi kuko amashuri yahise ahagarara.”

Yaje kubyara umwana aramurera kuri ubu uyu mwana w’umukobwa yibarutse agiye kuzuza imyaka 8 y’amavuko, nubwo atabashije gukomeza amashuri yagize andi mahirwe yo kwiga umwuga yo gutunganya imisatsi nubwo ntakazi afite.

Agira ati “Mu rugo nta jambo uba ufite mu muryango, kubona igikoma biranga, nkajya njya gukora ikiyede, kubona umwana agiye kugeza imyaka 8 ni ukubera Imana.”

Umukundwa Benitha akurikije inzira y’inzitane yanyuzemo bitewe no gutwara inda imburagihe, ahera ko asaba ingimbi n’abangavu guca ukubiri n’ingeso y’ubusambanyi, byakanga bagakoresha agakingirizo.

- Advertisement -

Ati “Nababwira ko bakifata nubwo muri iyi si biba bigoye kuko benshi babiterwa n’imibereho, niba umubiri wanze bakoreshe agakingiro kuko kubyara imburagihe bidindiza umwana w’umukobwa.”

Uyu mwari yigaruriye icyizere, akomeje gushaka uko yiyubaka gusa arasaba ababishoboye kuba bamufasha gushyira mu ngiro ubumenyi yahawe bwo gutunganya imisatsi, kuko ubuzima bwo gutunga umwana we butoroshye adafite akazi. Dore ko uwo musore wamuteye inda amuheruka ubwo, ndetse atazi irengero rye.

Iki kibazo agisangiye na Umutoni Sarah wabyaye ku myaka 18, umusore wamuteye inda akaba atazi aho yarengeye, nawe mama we akimenya ko yatwaye inda yahise amwirukana mu rugo.

Yagize ati “Twarakundanaga, kwakira ko nasamye birananira kuko na mama yahise anyiruka mu rugo mfite inda y’amezi atanu ngaruka ifite amezi umunani.”

Akomeza agira ati “Umusore yamaze kuntera inda sinamenye aho yarengeye kugeza ubu umwana agize imyaka 5. Kubyarira iwanyu biragoye, umubyeyi aca aha ati wabyaye ikinyendaro, kubona isukari ni ikibazo, nicyo uhawe kigerekwaho intonganya. Gusa akenshi usanga gutwara inda biva ku babyeyi batita ku bana.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’impuzamiryango PROFEMME Twese Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice asaba buri munyarwanda guhagurukira ikibazo cy’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda imburagihe, kandi ababyeyi bakita ku nshingano zabo.

Yagize ati “Umubyeyi niba atitaye ku nshingano zo gufasha umwana, ejo azahura n’umusore amuhe ibyo wowe utamuha amutera iyo nda ibibazo bigaruke mu muryango, mu bushobozi buhari babusaranganye abana, kuba umubyeyi ntibigarukira ku kubyara ahubwo bisaba no kumenya icyo umwana acyeneye.”

Umubyeyi Marie Mediatrice anenga abana b’abakobwa bashaka kubaho mu bushobozi burenze ubw’ababyeyi babo, bakishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi.

Yibutsa ababyeyi ko ntawukwiye gutererana umwana watewe inda imburagihe, bakabafasha gusubira mu ishuri cyangwa se bakabafasha kwiga imyuga.

Ni mu gihe kandi ntawukwiye guhishira abagabo bahohotera abangavu bakabavutsa amahirwe yo kugira ejo hazaza heza, agasaba ko bakwiye kujya begera inzego aba bakobwa bagahabwa ubutabera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’impuzamiryango PROFEMME Twese Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice asaba ingimbi n’abangavu guca ukubiri n’ingeso y’ubusambanyi

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW