Umugore arakataje yiteza imbere anahangana n’imihindagurikire y’ibihe

Mu Rwanda abagore banyuranye bakuye amaboko mu mufuka bakora ibikorwa bibateza imbere, ari nako barengera ibidukije bahangana n’imihindagurikire y’ibihe yugarije Isi.

Umuyobozi Mukuru ushinze ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe avuga ko abagore bafite uruhare mu kurwanya isuri

Bamwe mu bagore b’Inshuti z’Ibidukikije baganiriye n’UMUSEKE, bavuze ko bakangukiye guhangana n’ikibazo cy’isuri ibatwara ubutaka bahingaho, nk’abantu batuye mu bice by’imisozi miremire.

Musabyimana Marie Louise n’inshuti y’ibidukikije mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base mu Karere ka Rulindo, avuga ko yegereye bagenzi be bakiyunga muri Koperative Igiti Tube Heza maze bahagurukira ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe batubura ingemwe z’ibiti.

Ati “Twaricaye dusanga imisozi iwacu igenda, turavuga tuti reka tujye dutera ibiti ku mirwanyasuri imisozi yacu itazongera kugenda kuko dutuye ahantu h’ubuhaname bituma ubutaka bwacu bumanuka bukajya gufumbirira abo mu gishanga, nibwo twafashe iya mbere yo kurwanya isuri. Ku miringoti duteraho ibiti by’imbuto ziribwa.”

Musabyimana akomeza avuga ko ibi bikorwa bibabyarira agafaranga, ati “Nk’ibi biti by’imbuto dutera harimo imyembe, avoka n’amacunka, nk’avoka idufasha guhangana n’imirire mibi mu bana. Nk’ubu niteje imbere kera nari umugore utazi kwigurira igitenge, ariko ubu ndakigurira, iyo njyanye avoka ku isoko nkuramo amafaranga agateza imbere umuryango.”

Munyana Chantal, ni umuyobozi wa Koperative Dukomezanye Nkanga yo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma ihinga imboga n’imbuto, avuga ko biyemeje no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nyuma y’uko umugore ahawe ijambo mu Rwanda.

Yagize ati “Ni igikorwa twashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba umugore yisanga ahantu nk’aha. Kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu nkingi iduha icyizere nk’umugore ko mu gihe kizaza uruhare rwacu ruzaba rufatika, nka koperative yacu irimo abagabo 16, abagore turi 41.”

Munyana Chantal avuga ko yiteje imbere kugeza naho yafashije umugabo we kubaka inzu ya miliyoni zirenga eshatu, agashimangira ko biyemeje kubungabunga imisozi bakora amaterasi aho bakorera, bategura injyemwe z’ibiti bagurisha ku bandi baturage, ndetse bakigisha abaturage guhinga basasira mu rwego rwo kurinda isuri itwara ifumbire mu butaka.

Ibi binagarukwaho na Nyiramuhire Renatha wo mu Murenge wa Buyoga, Akarere ka Rulindo, ushimangira ko ibidukikije biri mu bigize igihugu ndetse nk’abatuye mu bice by’imisozi biyemeje kuyibungabunga.

- Advertisement -

Ati “Hari amatarasi yakozwe nk’abantu dutuye ahantu hari imisozi ihanamye, twakangukiye kuyateraho ibiti mu rwego rwo kubungabunga ubutaka. Dufite itsinda dutubura ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka harimo ibiribwa nyuma yo guhugurwa na ARCOS, mu minsi mike turaba tubibyaza ifaranga kandi bidufashe kurwanya imirire mibi.”

Dr. Sam Kanyamibwa, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bihurira ku muhora wa Albert, avuga ko ibikorwa by’abagore bishobora kwangiza imisozi n’ibidukikije ariyo mpamvu bahisemo kubabumbira mu matsinda bakabahugura.

Ati “Umugore ashobora guterura umusozi kuko arakora cyane, mu giturage usanga baba bikoreye ibintu by’inkwi n’ibindi. Hano mu Rwanda igihugu kigeze kure giteza imbere abagore, ariko hasi mu cyaro haracyari urugendo rwo kubazamurira ubumenyi aribyo dukora tubahugura mu kurengera ibidukikije mu matsinda barimo y’Inshuti z’Ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru ushinze ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe avuga ko ikibazo gihangayikishije u Rwanda rufite ari isuri ikomeje gutwara ubutaka buhingwaho, ndetse ikanangiza umutungo kamere w’amazi.

Akavuga ko bashima uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu, ariyo mpamvu bashakirwa imishinga ibafashwa mu guhangana n’ikibazo cy’isuri nubwo bireba buri wese.

Yagize ati “Nk’igihugu twemera uruhare rw’abagore ari mu iterambere n’ibindi bikorwa, iyo habonetse amafaranga nabo bari mu bahabwa amahirwe yo kubonerwa imishinga ibafasha mu bikorwa byo kurwanya isuri. Hari byinshi byakozwe mu kurwanya isuri ariko intambwe ntihagije, rero haracyenewe uruhare rw’umudamu ndetse n’undi wese yaba urubyiruko, twese tubigira ibyacu. Igihugu cyacu n’icy’imisozi igihumbi ntabwo kizaba icy’ibibaya 1000.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibidukikije, bwagaragaje ko u Rwanda rufite ubuso burenga hegitari ibihumbi 600 bucyeneye kurwanywaho isuri, bikagaragaza ko hari akazi gakomeye ariko ku bufatanya n’inzego zitandukanye za leta bakomeje gukangurira abaturage kurwanya isuri, haterwa ibiti cyane cyane ibiti gakondo ndetse hakorwa n’amaterasi hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa ashimangira ko biyemeje kuzamurira ubushobozi umugore
ARCOS Network ikaba yarahuguye abagore ku gutubura ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka
Aba bagore bakaba bari baritabiriye inama mpuzamahanga yita ku kubungabunga imisozi yahuje ibihugu 20

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW