Umusore wari uvanye magendu y’imyenda muri Tanzania yayifatanywe atarayicuruza

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Manigena yafashwe mu gicuku avuye gushaka imari muri Tanzania

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe yafashe amabalo atatu n’igice y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Manigena yafashwe mu gicuku avuye gushaka imari muri Tanzania

Iyi myenda yafashwe ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza, ngo yari ivanywe muri Tanzania.

Uwayifatanywe yitwa Manigena François ufite imyaka 25 y’amavuko, ngo yari amaze kuyambutsa mu bwato  mu mudugudu wa Rama mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko hari abakora ubucuruzi bwa magendu mu masaha y’ijoro bambukira mu mudugudu wa Rama bazanye imyenda ya caguwa mu bwato, ivuye mu gihugu cya Tanzania.”

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko ahagana saa sita n’igice z’ijoro, aribwo Manigena yafatiwe mu cyuho afite amabalo atatu n’igice y’imyenda yari amaze kwinjiza mu gihugu.

Yagiriye inama abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda  magendu, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubu bucuruzi batanga amakuru ku gihe.

Avuga ko abakomeje kwishora muri magendu n’ibindi byaha batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

 

- Advertisement -

Icyo itegeko rivuga

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW